Umutoza w’ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru MASHAMI Vincent yagarutse ku itegurwa mu mizi ry’urugendo rwerekeza mu gikombe cy’isi kizabera Qatar mu mwaka wa 2022, MASHAMI yagaragaje abakinyi bagomba kwitabira umwiherero kuri uyu wa mbere.
Uru rutonde rw’abakinnyi 25 hahamagawemo 10 bakina mu makipe yo hanze y’u Rwanda biganjemo ba rutahizamu, aha twavuga: Kagere Meddie (Simba SC, Tanzania), Tuyisenge Jacques (Petro Atletico, Angola), Hakizimana Muhadjiri (Emirates Club, UAE) Sibomana Patrick (Young Africans); abakina hagati nka: Muhire Kevin (Misr El Makkasa, Egypt), Mukunzi Yannick (Sandvikens IF, Sweden), Bizimana Djihad (Waasland Beveren, Belgium); ndetse na ba myugariro: Rwatubyaye Abdul (Colorado Rapids, USA), Nirisarike Salomon (FC Tubize, Belgium), Bayisenge Emery (Saif Sporting Club, Bangladesh).
N’ubwo hashize igihe badahamagarwa, SUGIRA Ernest, NDAYISHIMIYE Eric (BAKAME), Emery BAYISENGE, MICO Justin bagaruwe mu ikipe y’igihugu bitewe n’uko bamaze iminsi bitwara mu makipe bakinamo. Mu bakinnyi bakina imbere mu gihugu bahamagawe ikipe ya APR FC niyo yiganjemo kuko ifitemo abakinnyi 8, Rayon Sport ikayigwa mu ntege n’abakinnyi 4 AS Kigali n’abakinnyI 2 Police FC 1.
Nyuma y’igihe adahamagarwa, Haruna NIYONZIMA ukinira ikipe ya AS Kigali yagarutse mu ikipe y’igihugu ariko mu bakina imbere mu gihugu dore ko hari n’amakuru yigeze kuvugwa ko atagikenewe mu ikipe y’igihugu ariiko umutoza MASHAMI akaba yahakanye ayo makuru. “Nta gihe nigeze mvuga ko Haruna atakiri umukinnyi w’ikipe y’igihugu. Mbere yo guhamagara ikipe yagombaga gukina na Guinea twabanje kuvugana mubwira impamvu atazahamagarwa ndetse nsanga nawe ariwo mugambi afite kuko yashakaga kwita cyane ku ikipe ye yakiniraga dore ko yari amaze iminsi mu mvune.”
Umutoza mashami yakomeje avuga ko bamwe mu bakinnyi bakina hanze batahamagawe kubera impamvu zizakemuka vuba akaba yizera ko bazaboneka muri iyi kipe mu bihe biri imbere. “Contact z’abakinnyi zirahari zihagije ariko nabwirako nka Kalulu ni umusore utarafatisha neza muri cyiciro cya 2 mu bwongereza, Money Paque wavunitse,Kamoso, Emmanuel TUYISHIME, n’ahandi ariko ntabwo biba byoroshye bitewe n’intumbero z’abakinnyi ubwabo.”
Mu majonjora y’ibanze mu gushaka itike y’igikombe cy’isi, umukino ubanza w’u Rwanda na Seychelles uzabera mu mugi wa Victoria ku italiki ya 5 Nzeli 2019, uwo kwishyura ukabera i Kigali Taliki ya 10 Nzeli 2019. Ku rutonde ngaruka kwezi rwa FIFA u Rwanda ruri ku mwanya w’133 mu gihe Seychelles iri ku mwanya w’192 ku isi.
HAKORIMANA Christian