U Rwanda ruheruka kwitabira irushanwa rya CECAFA muri 2018 ubwo ryaberaga i Nyamirambo rikegukanwa na Tanzania, rushobora kuba rugiye kongera kwitabira iri rushanwa riri kubera muri Uganda.
kuri uyu wa 02 Gicurasi kuzageza ku wa 5 Kamena 2022 i Kampala muri Uganda iyi mikino y’amakipe y’ibihugu by’akarere ka CECAFA mu mupira w’amaguru mu cyiciro cy’abagore.
Kugeza ubu ibihugu birimo Uganda izakira irushanwa, byatangiye imyiteguro mu gihe ku ruhande rw’u Rwanda nta kirakorwa.
Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA), Muhire Henry Brulart, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko bigishoboka ko u Rwanda ruzakina CECAFA.Yagize ati “Kugeza ubu u Rwanda ruzitabira iyi mikino, gusa Ku myiteguro abakobwa bacu bari mu mikino y’igikombe cy’Amahoro nka kimwe mu bibafasha kwitoza. Ibindi bizagenwa n’abatoza.”
Mu 2016, u Rwanda rwakinnye CECAFA yabereye muri Uganda, rusoza ruri ku mwanya wa gatanu. Igikombe cyatwawe na Tanzania itsinze Kenya ibitego 2kuri 1.
CECAFA y’abagore iheruka yabereye muri Tanzania yegukanwa na Kenya. U Rwanda ntabwo rwitabiriye bitewe n’amikoro make. (www.sociobits.org)
Adeline UWINEZA
RWANDATRIBUNE.COM