Amavubi y’abatarengeje imyaka 18, yatangiye imikino ya CECAFA, itsinda igihugu cya Somalia igitego 1-0. Nimugihe ikipe y’U Rwanda yahawe ikarita itukura ku munota wa 38, rwatsinze Somalia igitego 1-0 cya tsizwe na Sibomana Sultan Bobo mu mukino warwo wa mbere muri CECAFA U-18 iri kubera muri Kenya.
U Rwanda ruri mu itsinda rya Mbere hamwe na Kenya, Somalia, Sudan na Djibouti. Abakinnyi 22 bitabajwe ni Kwizera Pacifique, Niyigena Abdul, Ishimwe Moïse, Irakoze Jean Paul, Sibomana Sultan Bobo, Tinyimana Elisa, Hoziana Kennedy, Ruhamyankiko Yvan, Ishimwe Chris, Byiringiro Eric, Iradukunda Pascal.
Hari kandi Ndayishimiye Barthazard, Irakoze Wilson, Rukundo Olivier, David Okoce, Ntwari Anselme, Niyonkuru Protogene, Ntwari Muhadjiruna, Byiringiro Benoin, Ndayishimiye Didier, Kwizera Ahmed na Kabera Bonheur.
Iyi kipe iri gutozwa na Kayiranga Jean Baptiste yungirijwe na Lomami Marcel, Ngirinshuti Benjamin nk’umutoza w’abanyezamu ndetse na Kagabo Peter Otema nk’uwongera imbaraga.
UMUTESI Jessica
Rwandatribune.com