Ku wa gatanu w’icyumweru gishize nibwo ikipe y’igihugu Amavubi yahagurutse i Kigali yerekeza i Nairobi aho yagombaga gufatira indege ibageza mu gihugu cya Seychelles.
Muri Kenya bamaze iminsi ibiri mbere y’uko berekeza i Victioria mu murwa mukuru wa Seychelles.
Ubwo ikipe y’igihugu amavubi yageraga muri Seychelles, abakinnyi b’ikipe y’igihugu bahise berekeza aho igomba gucumbika kuri hotel Berjaya aho biteganijwe ko baza gukora imyotozo ku gicamunsi yitegura umukino bazakina ku munsi w’ejo.
Umunyamakuru Kwizigira Jean Claude waherekeje iyi kipe, yadutangarije ko Amavubi yagowe cyane n’uru rugendo dore ko iyi kipe imaze iminsi 2 muri Kenya aho yavuye yerekeza i Victoria muri Seychelles.
Mu mbogamizi bagize harimo umunaniro ukabije abakinnyi bari bafite ndetse no kubura ikibuga bakoreraho umwitozo.
N’ubwo urugendo rwagoranye intego ni ugushaka itsinzi nk’uko bitangwa n’umutoza w’amavubi Mashami Vincent wavuze ko hari ingamba zafashwe kugirango bagere ku ntego biyemeje.
Yagize ati “Twagowe no kubona ikibuga cyo gukoreraho imyitozo twifashisha Gym. Gusa twafashe ingamba zindi zifasha abakinnyi kuruhuka neza nko kubaka za Telephone, gufata amafunguro yoroheje kubera ko umuntu ufite umunaniro si byiza ko arya agahaga.”
Umutoza Mashami yakomeje avuga ko n’ubwo inzira igoranye ariko nt akindi bagomba guha abanyarwanda usibye insinzi, ati “Nta kindi twasobanurira abanyarwanda usibye kwitwara neza kuri uyu mukino.”
Yakomeje agira ati, “Umufana ntareba inzira wanyuzemo areba niba umuhaye ibyo wamuhaye. Natwe turabizi ko ibihe turimo ari ibihe byo gushaka insinzi uko byagenda kose kandi tugiye kubikorera.”
Umukino ubanza w’ikipe y’igihugu Amavubi na Seychelles biteganijwe uzaba saa kumi zuzuye muri Seychelles (saa munani za hano mu Rwanda) naho umukino wo kwishyura ukaza mu cyumweru gitaha tariki ya 10 Nzeli 2019.
Christian Hakorimana