Kuri uyu wa Kabiri ikipe y’igihugu Amavubi yanyagiye Seychelles imvura y’ibitego 7 ku busa mu gihe mu mukino ubanza Amavubi yari yatsinze nubundi iyi kipe ibitego 3 ku busa; bituma Seychelles yinjizwa ibitego 10 ku busa mu mikino yombi.
Ni umukino wo kwishyura mu mikino y’amajonjora y’ibanze wabereye kuri stade ya Kigali Nyamirambo, watangiye ku isaha ya saa kumi n’ebyili z’umugoroba.
Nyuma y’iminota 19 gusa umukino utangiye, ku ikosa ryari rikorewe hafi y’urubuga rw’amahina, Maze Muhadjili HAKIZIMANA wahanye iryo kosa atanga umupira kuri Djihadi BIZIMANA aboneza mu rucundura.
Umukino waranzwe no gusatira cyane ku ruhande rw’ikipe y’igihugu Amavubi kuko ku munota wa 30 gusa KAGERE Meddie yinjije igitego cya 2 ku makosa yari akozwe na bamyugariro ba Seychelles.
Ikipe y’u Rwanda yakomeje kwiharira umukino ndetse no gusatira maze ku munota wa 32 Kapiteni Jacques TUYISENGE yaje kubonera ikipe y’u Rwanda igitego cya 3 hashize iminota 4 gusa atsinda n’icya 4 mbere gato ko bajya kuruhuka maze baruhuka ari 4-0.
Ubwo amkipe yagarukaga mu kibuga nyuma y’akaruhuko k’iminota 15 Amavubi yakomeje kwiharira umukino kuko ku munota wa 55 Meddie KAGERE yaje gutsinda igitego cya 5.
Ku munota wa 61 umupira wari uzamuwe na Muhadjili wa Mangwende yatanze umupira mwiza maze Yannick MUKUNZI abonera amvubi igitego cya 6.
Mashami yakoze impinduka mu kibuga maze Yannick MUKUNZI asimburwa na NIYONZIMA Olivier Seif, mu gihe MANZI Thiery yasimbuye RWATUBYAYE Abdoul ndetse SUGIRA Ernest asimbura KAGERE Meddy.
Umunota umwe mbere y’uko umukino urangira Muhadjili yatsinze igitego cy’agashinguracumu maze umukino usoza ari 7-0.
Amafoto: Inyarwanda
HAKORIMANA Christian