Minisiteriy’ubuzima mu Rwanda yashashe icyemezo cyo gufunga amavuriro atatu akorera mu mujyi wa Kigali nyuma yo gusanga hari ibipimo iyi minisiteri ikeneye atujuje.
Mu mavuriro yahagaritswe harimo : Isango Clinic rikorera mu karere ka Gasabo, Sante Clinic rikorera mu karere ka Nyarugenge na Polyclinique du bon Berger rikorera mu karere ka Kicukiro.
Minisiteri y’ubuzima yavuze ko ihagarikwa ry’aya mavuriro ryaje rikurikira isuzuma ryakozweho bikagaragara ko hari ibisabwa mu mavuriro byagaragaye ko aya mavuriro atujuje.
Baragira bati” Ni nyuma y’igenzura yakorewe kimwe n’ayandi ryasanze hari ibitubahirizwa mu mikorere y’amavuriro”
Akurikira Imbuga nkoranyambaga za Ministeri y’Ubuzima bashimye iki cyemezo banasaba ko , ubu bugenzuzi bwakomereza no mu mavuriro akorera mu ntara cyane ko ngo naho hari amavuriro menshi bigaragara ko atakabaye ahabwa ibyangombwa byo gukorera ku butaka bw’u Rwanda.