Igikorwa cya gisirikare
FPR Inkotanyi yari yiteze ko umuryango mpuzamahanga ugira uruhare mu kurinda ubwicanyi bwakorerwaga Abatutsi bwari bwubuye.
Ntanumwe wagaragaje ubwo bushake mu igihe Abatutsi n’Abahutu batavugaga rumwe na Leta bicwaga guhera tariki ya 7 Mata 1994. FPR Inkotanyi ikimara kubibona nyuma y’iminsi itatu gusa Jenoside itangiye kuwa 9 Mata 1994 yahise itanga ikifuzo ko habaho igikorwa ihuriyeho n’ingabo za MUNUAR , izahoze ari ingabo z’uRwanda (EX FAR) maze buri gice kigatanga abasirikare 300 bo guhagarika ubwo bwicanyi bwarimo bukorerwa Abatutsi.
EX- FAR yahise yanga icyo kifuzo ndetse n’ingabo za MINUAR ziragabanywa. Gusa uko byari biri na mbere aba basirikare ba MINUAR ntacyo n’ubusanzwe bakoraga kuko ubugizi bwa nabi n’ubwicanyi byakorwaga na EX FAR, Interahamwe n’Impuzamugambi za CDR bwakorerwaga mu maso yabo barebera.
FPR ntiyabashaga kwihanganira icyo gihirahiro, niko guhita ihagurutsa imwe muri batayo zayo kujya gutabara batayo yayo yari imeze nk’ifungiwe munzu(CND) , guhagarika ubwicanyi no gusenya ubushobozi bw’ingufu zakoraga Jenoside zarimo abasirikare ba Ex FAR n’imitwe yitwaraga gisirikare yari ishamikiye kuri MRND( Interahamwe) ishyaka ryari k’ubutegetsi.
Abarwanyi ba FPR banyuze mu nzira eshatu (Axes) i Burasirazuba, Iburengerazuba no hagati hagana i Kigali mu Murwa mukuru. Uko zaganaga imbere ingabo za FPR zatahuraga ko hari gukorwa ibintu biteye ubwoba harimo abantu batemwe,inkomere zisambagurika, abakiriho bakomeretse bikabije, abarokotse bahungabanye n’ibindi.
Kwigira imbere kw’ingabo za FPR kwakomwaga mu nkokora n’imitego y’ubwoko bwose nka za Mine,ibico,ibiraro byaciwe n’ibindi. Uko ubwicanyi ndengakamere bwakorerwaga Abatutsi bwakomezaga, ibiganiro by’ikigari byari bigamije guhagarika imirwano hagati ya Gen Fank Mugambage wari uhagarariye FPR na Gen Gatsinzi Marcel wari uhagarariye EX FAR biyobowe na Gen Romea Dallaire wari ukuriye ingabo za MINUAR zari mu butumwa bwo kugarura amahoro n’umutekano mu Rwanda ntacyo byageragaho.
Cyari ikiganiro cy’ibiragi. Frank Mugambage wari uhagarariye FPR yasabaga ko ubwicanyi bwahagarara mu gihe uwari uhagarariye Guverinoma y’Abatabazi yatsimbararaga ku guhagarika imirwano mbere yo guhagarika ubwicanyi bwakorerwaga Abatutsi . Ubuhanga bwa FPR yari inafite umubare w’abasirikare mucye ugereranyije n’ingabo za EX FAR n’imitwe yitwara gisirikare kwari ugukora ku buryo idatakaza abasirikare benshi, ahubwo bahitamo gukoresha ubwenge bwo kutarwana imbona nkubone.
Ingabo za FPR zacengeraga aho umwanzi yabaga akambitse zikamuzenguruka zikamutesha umutwe zimurasaho za Morutsiye cyangwase zigafunga amayira acamo ingemu ariko zikamusigira akayira yanyuramo ahunga, bityo ingabo za EX FAR dore ko inyinshi zari zibereye mu bikorwa byo kwica Abatutsi no gusahura imitungo yabo zibuzwa mu mashyi no mu mudiho. Morari yabo yaratwaga burigihe na Radiyo RTLM yaragabanutse biturutse ku iyangirika ry’iyi Radiyo . Ingabo za FAR zarahunze bituma ingabo za FPR zitabara ubuzima bwa bamwe mu barokotse Jenoside.
Kuri bamwe barebaga amayeri ya FPR Inkotanyi yafashije gutsinda urugamba rwa Gisirikare no gutanga amahirwe mu gutabara Abatutsi bicwaga muri Jenoside.
FPR Inkotanyi yanahise itangiza ibitero simusiga mu majyaruguru ( Ruhengeri na Gisenyi) nka mayeri y’urugamba kugirango ibikorwa byo gutabara Abatutsi birangire vuba mu duce tw’Iburasirazuba ( Kibungo) uduce two hagati( Kigari, Gitarama) n’Amajyepfo( Butare Gikongoro) twari twibasiwe cyane n’ubwicanyi.
Kubera amayeri ya Gisirikare abasirikare ba FPR Inkotanyi barokoye ibihumbi by’Abatutsi ndetse banafata bamwe mu bakoraga ubwo bwicanyi.
Muri Nyakanga 1994 nyuma y’amezi atatu y’urugamba FPR yashoboye guhagarika Jenoside itsinda abayobozi ba Gisivile na ba gisirikare bari bagize uruhare muri ubwo bwicanyi ndengakamere n’abo bari bafatanyije.
HATEGEKIMANA Claude