2.Igikorwa cya Diporomasi
Mu gihe jenoside yarimo gukorwa, abayiteguye nabo bari bafatanyije bakoze ibishoboka byose bahakana ubwicanyi bwabo. Igikorwa cyuzuye ibinyoma no guhimba cyakozwe na guverinoma y’abatabazi n’abari bayishigikiye bavugaga ko FPR ariyo yateje jenoside. Ipfundo ry’icyo gikorwa kwari ukuvuga ko byaturutse ku ntambara FPR yasoje nk’igitero kitumvikana cyaturutse uganda kwa Museveni. Igisobanuro cy’umujinya no kumvira buhumyi by’abamwe mu baturage byumwihariko abayoboke ban MRND na CDR byagerageje guhisha jenoside yarimo ikorerwa abatutsi yateguwe ku buryo bunonosoye.
FPR yarwanyije uko guhakana ukuri kuri jenoside yakorerwaga abatutsi binyuze muri diporomasi n’itangazamakuru bivuye inyuma.mu gihe cya jenoside na nyuma gato yayo, abahagarariye FPR bazengurutse imijyi ikomeye y’iburayi n’Amerika ndetse n’imwe mu mijyi yo muri Afurika basobanura ukuntu ibyabaye mu Rwanda ari Jenoside yakorewe abatutsi. Byasabaga kumvisha umuryango mpuzamahanga kugirango wemere ko iyo jenoside unabashe guhana ababigizemo uruhare bose.
Mu meze ya Mata ,Giurasi na Kanama ubwo jenoside yakorerwaga abatutsi yari irimbanyije intumwa za FPR zigizwe na Gahima Gerard, Charles Murigande rimwe na rimwe na Col Dusaidi bashize ingufu ahari ikicaro cy’umuryango wabibumbye I New York ndetse ni Washington. Bahanganye bikomeye n’abari bahagarariye Guverinoma y’Abatabazi. Dore icyo izo ntumwa za FPR zasabaga: basabaga ko jenoside yakwemezwa, kurwanya igikorwa cy’ubutabazi bw’igisirikare cy’abafaransa( operation Turqouise) kibogamye kugarura no kongera ingufu za MINUAR kugirangobafashe guhangana n’akajagari kasizwe na Jenoside bakanasaba kandi ko hajyaho urukiko mpanabyaha mpuzamahanga rushinzwe kuburanisha ibyaha byibasiye inyoko muntu na jenoside yakorewe abatutsi . byarangiye intumwa za FPR kumvwa mu kanama mu kanama k’umuryango w’Abibumbye gashinzwe umutekano. Ijwi rya FPR ryabashije kwitabwaho ndetse muri Kamena 1994 umunyamabanga mukuru wa ONU yagerageje gukoresha ijambo “Jenoside” bwa mbere
Muri Leta Zunze ubumwe z’amerika , komite y’imibanire n’amahanga muri Sena igizwe n’abantu 20 kuwa 16 kamena 1994 yoherereje ibaruwa perezida Bill Clinton iyo baruwa ikaba yaremeraga igikorwa cyateguwe cya Jenoside yakorewe abatutsi ndetse inasaba ubutabazi bwihutirwa. Iyo baruwa yagira iti:”turatekereza ko jenoside iri gukorwa mu Rwanda.birumvikana kandi bisaba igisubizo kihuta hagendewe ku masezerano ya Jenoside.ibihumba amagana by’abantu bari mu gihirahiro.”
Banahise banategeka ko uhagarariye Guverinoma y’Abatabazi atakongera kugira ikicaro mu kanama gashinzwe umutekano kuko guverinoma yari ahagarariye yarimo ikora jenoside.
Mun Ntangiriro z’ukwezi kwa Kamena CL dusaidi yasabye mu izina rya FPR ko hajyaho urukiko rwo guhana abakoze jenoside yakorewe abatutsi. Gushisikariza akanama gashinzwe umutekano kwemeza kumugaragara ko ubwicanyi bwo mu Rwanda 1994 ari Jenoside yakorerwaga abatutsi kugirango hashirweho byihutirwa urukiko rwihariye , Nuremberg nshya aho abanazi bakoreye jenoside abayahudi baburanishirijwe.
Iki gikorwa cyo gutuma jenoside yemezwa bikozwe na FPR cyajyanaga no kwamagana abayiteguye n’abavugizi bayo mu ruhando mpuzamahanga.CL Duaidi yasabye ko uhagarariye guverinoma y’abatabazi atakongera kwicara mu kanama gashinzwe umutekano.amabaruwa menshi yoherejwe n’ubuyobozi bwa FPR yohererezwa bamwe mu baperezida b’Afurika kugirango Guverinoma y’abatabazi yarimo ikora jenoside ititabira imirimo y’inama y’umuryango w’Ubumwe bw’Afurika i Tunis.
Mu Itangazo risoza inama y’abaminisitiri b’ububanyi namahanga b’Afurika batangaje ko bahangayikishijwe n’uko ubwianyi bukomeye ndetse hakaba hari kwiwa abasili binzirakarengane. Bavugaga ko bamaganye bivuye inyuma ubwicanyi bwateguwe na jenoside yarimo ikorwa mu Rwanda. FPR na guverinoma y’abatabzi bumvikanye gushiraho komisiyo yiperereza yo kugaragaza ababikoze bagomba kuburanishwa bagahanwa hakurikije amategeko mpuzamahanga. Mu ngihugu FPR yakusanyaga bifatika n’ubuhamya kuri Jenoside ndetse amaperereza mpuzamahanga yakozwe nyuma yarabyifashishije. Ni muri urwo rwego mu kwegeranya ibimenyetso byose urwibutso rwa Nyamata na Nyarubuye hamwe mu haguye abatusti benshi zubatwse. Amabasaderi Degni Segui umwanditsi wihariye wa komisiyo y’umuryango wabibumbye ishinzwe uburenganzira bwa muntu yakoresheje ibyo bimenyetso.
Muri raporo ye uwo mwanditsi wihriye yavuze “ ubwicanyi butigeze buba mu mateka mabi y’igihugu. Ubwo bwicanyi n’ibikorwa by’imitwe yitwaraga gisirikare, aribo interahamwe n’impuzamugambi bwakorerwaga abatutsi. Yanshinje guverinoma kuba kuba rarakoze jenoside ndetse anatanga ikivuzo cyari yaratanzwe na FPR cyo gushiraho urukiko mpuzamahanga rwo kuburanisha ababukoze. ONU nayo yaje gutora nyuma umwanzuro wemeza ko ubwianyi bwari mu Rwanda 1994 yari jenoside yakorerwaga abatutsi uhereye ku ngingo ya 2 y’amasezerano yo kurinda no guhana icyaha cya jenoside yo ku tariki ya 9 Ukuboza 1948 abakoze jenoside ni abanyapolitiki bohejuru ku rwego rw’igihugu, abashinzwe umutekano, nzego za Leta, zimwe muri Leta z’amahanga
HATEGEKIMANA Claude