Mu itangazo washyize hanze ,Umutwe w’inyeshyamba za M23 urahakana ibivugwa na leta ya Kongo ko ingabo zawo ari zo zahanuye indege y’ingabo z’Umuryango w’Abimbumbye zishinzwe kubungabunga amahoro muri icyo gihugu, igahitana imwe mu ngabo za MONUSCO ukomoka muri Afurika y’Epfo.
Yaba Afurika y’Efo, igihugu umusirikare waguye muri iyo ndege akomokamo cyangwa umutwe w’ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zishinzwe kubungabunga amahoro muri Kongo (MONUSCO), ntibyagize uwo bishinja ihanurwa ry’iyi ndege yo mu bwoko bwa kajugujugu yarashwe ku cyumweru.
Tariki 6 Gashyantare 2023, Leta ya Congo yasohoye itangazo rishinja umutwe w’inyeshyamba za M23 guhanura iyo kajugujugu y’ingabo za MONUSCO yari ihagurutse mu mujyi wa Beni. Umusirikare umwe yahasize ubuzima undi arakomereka nkuko byemejwe na MONUSCO.
Itangazo ryashyizweho umukono n’umuvigizi w’umutwe w’inyeshyamba za M23, Laurence Kanyuka, rihakana ibyo leta ya Kongo iyishinja. Ahubwo rivuga ko iyo ndege yarasiwe mu gice kitagenzurwa na M23, bityo kuvuga ko ari ingabo zayo zayirashe bikaba bigamije icyo yise “guhembera intambara”.
Umujyi wa Goma uuyu munsi ni uwa Gatatu w’imyigaragambyo izamara iminsi itandatu, bamwe mu baturage bamagana ingabo za MONUSCO n’iza Afurika y’uburasirazuba zaje kubungabunga amahoro muri icyo gihugu bavuga ko ntacyo zibamariye mu kurangiza ikibazo cy’umutekano muke muri ako gace ndetse bakaba batwitse imodoka z’izi ngabo bivugwa ko zari zikoreye intwaro.
Umutwe wa M23 ushinja ubutegetsi bwa Congo kuba inyuma y’iyi myigaragambyo, uvuga ko yatewe n’amagambo Perezida Tshisekedi yabwiye umugaba w’ingabo z’Afurika y’uburasirazuba. Gusa ingabo za leta ya Congo na polisi tariki 6 Gashyantare 2023, byagaragaye bigerageza gukumira abigaragambya n’ubwo hari byinshi byangirikiye muri iyo myigaragambyo.
Ingabo z’umuryango w’abimbumbye zifite ingabo zirenga 18,200 mu burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Kongo. Mu byo zishinzwe harimo gufasha leta ya Kongo kugarura amahoro muri aka karere. Hari kandi ingabo z’Afurika y’uburasirazuba na zo zahageze umwaka ushize mu rwego rwo gufasha ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’amahoro.
Mu mpera z’icyumweru gishize abakuru b’ibihugu byo mu karere harimo na Perezida Tshisekedi wa Kongo bahuriye i Bujumbura mu Burundi bongera kwemeza ko imirwano ihagarara hagatangira kubahirizwa ibyemeranijweho mu masezerano y’amahoro yabanje. Gusa nyuma yaho leta ya Kongo yavuze ko nta biganiro izagirana n’umutwe wa M23.
Itangazo uyu mutwe wasohoye rivuga ko tariki 6 uku kwezi, ingabo za Congo n’abatanyabikorwa bazo bagabye ibitero ku birindiro byayo mu duce dutandukanye ariko Leta ntirabyemeza cyangwa ngo ibihakane.