Depite Mwangacucu Umunye congo uvuga ururimi rw’Ikinyarwanda ,ntiyorohewe n’inkiko za gisirikare muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Ubwo yatabwaga muri yombi mu mpera z’ukwezi kwa Gashyantare 2023, Depite Mwangacucu yashinjwaga gutunga intwaro mu buryo budakurikije amategeko.
Ni nyuma yaho urwego rushinzwe ubutasi muri DR Congo ruzwi nka ANR(Agence National de Renseigement , rwari rwatangaje ko rwasanze intwaro nyinshi mu bubiko bw’ibikoresho bya Kompanyi ya “BISUNZU LTD” ya Depite Mwangacucu icukura amabuye y’agaciro.
Ibi ariko ,Depite Mwangacucu , Abamwunganira mu mategeko n’abandi Banye congo basanzwe bamuzi babihakaniye kure , bavuga ko ari ibirego byamuhimbiwe.
Umwe mu banyapolitiki bo muri DR Congo utuye mu mujyi wa Goma waganiye na Rwandatribune.com ariko ntiyashaka ko amazina ye ashyirwa hanzwe , yavuze Depite Mwangacucu azira , kuba ari umwe mu bakire bo mu bwoko bw’Abatutsi ubarizwi mu nteko nshingamategeko ya DR Congo, akaba nta kizere yari agifitiwe n’ibukuru kuko bahoraga bikanga ko yaba akorana na M23.
Yakomeje avuga ko hari indi mpamvu ishingiye ku kuba hari bamwe mu basirikare bakuru n’Abanyapolitiki bo muri DR Congo, bamugambaniye bashingiye , kugirango babone uko bamunyaga imitungo ye bashingiye ku kuba ari uwo mu bwoko bw’Abatutsi batarimo kurebawa neza n’ubutegetsi bwa DR Congo muri ibi bihe, dore ko yari asanzwe afite agatubutse yakuye mu bucukuzi bw’Amabuye y’agaciro.
Yakomeje kongerwa ibindi birego uko bukeye n’uko bwije!
Agitabwa muri yombi ,Depite Mwangacucu yashinjwe gutunga intwaro mu buryo butemewe ndetse ko izo ntwaro ari izo M23 yari yarahishe mu bubiko bwa Kampani ye , mu buryo uyu mutwe wari wumvikanye ho nawe.
Uko urubanze rwe rwakomeje kwigira imbere, yongerewe ikindi cyaha cy’uko hari imitungo afite mu Rwanda , byahise bihuzwa no gukorana n’Ubutegetsi bw’u Rwanda.
Nyuma yaho gato ,yahise yongererwa ikindi cyaha cyo gucura impapuro mpimbano no kwiyitirira Companyi ya “ Bisunzu’’ icukura amabuye y’agaciro mu binombe bya Rubaya ho muri teritwari ya Masisi kandi ari iya Murumuna we Peter Mwangacucu.
Mu rubanze rwe ruheruka, Ubushinjacyaha bwa Gisirikare, rwamwongereye ikindi cyaha , cy’uko hari impapuro zigaragaza ko Depite Mwangacucu yipimishije Covid-19 i Kigali n’i Gisenyi n’izindi zigaragazo ku ibi bipimo yabifatiye muri DR congo niko guhita ashinjwa gutunga ubwenegehugu bubiri.
Mubyo ashinjwa kuri iyi ngingo, ngo n’uko izi mpapuro yipimirishijeho Covid-19 zigaragaza ko yari avuye mu Rwanda kugambanira DR Congo .
Ubu Depite Mwangacucu arashinjwa gukorana n’Umutwe wa M23, gushinga Umutwe witwaje intwaro , Ubugambanyi, Intasi y’u Rwanda no gutunga intwaro mu buryo butemewe n’Amatego.
Ni ibyaha Depite Mwangacucu n’Abamwunganira bahakana ,bakemeza ko ari ibihimbano yageretsweho n’Abanzi be bari mu butegetsi bwa Perezida Tshisekedi ,bagamije kumunyaga imitungo ye no kumwikiza bitewe n’uko ari uwo mu bwoko bw’Abatutsi.
Claude HATEGEKIMANA
Rwandatribune.com