Ambasaderi Johnston Busingye, Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza, yagaragaje ko u Rwanda ari igihugu gitekanye mu bipimo byose kandi cy’intangarugero mu kwakira impunzi no gutabara abari mu kaga, ku buryo ntawe ukwiye gushidikanya ko ruzakomeza kubikora neza no ku bimukira bazoherezwa n’u Bwongereza.
Ibi yabivuze ubwo yasubizaga ibaruwa yo ku wa 6 Nyakanga 2023 yanditswe na Margaret Owen, igaragaza ko u Rwanda atari igihugu gitekanye ku bimukira kuko “cyibasiwe n’ubushomeri, kutorohera abatavuga rumwe n’ubutegetsi ndetse no gutera igihugu cy’igituranyi cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC)”.
Ni ibaruwa Owen uyobora umuryango w’abapfakazi baharanira amahoro binyuze muri demokarasi [Widows for Peace Through Democracy] yanditse nyuma y’uko Urukiko rw’Ubujurire rwanzuye ko gahunda ya Guverinoma y’u Bwongereza yo kohereza mu Rwanda abimukira inyuranyije n’amategeko.
Yashingiye ku byavuzwe n’Umucamanza Ian Burnett, ko u Rwanda “si igihugu gitekanye aba bimukira bacumbikirwamo mu gihe ubusabe bwabo bugisuzumwa”.
Mu ibaruwa isubiza, Ambasaderi Busingye yanyujije mu kinyamakuru The Guardian, kuri uyu wa Kane tariki 13 Nyakanga 2023 yavuze ko ibyanditswe na Margaret Owen ari urundi rugero rwiza rw’imyumvire ishaje yuko Afurika ari umugabane w’ibyago n’umwijima.
Amb. Busingye yamusabye kujya mu Rwanda akirebera igihugu kigezweho, gifite icyizere n’iterambere kiri kubakwa n’abanyarwanda.
Ati “Uko twita ku mpunzi bifatwaho icyitegererezo n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR) n’abandi. Twashimiwe gufata iya mbere mu kuvana impunzi mu bigo zari zifungiwemo muri Libya, kwakira abakobwa bo muri Afghanistan bifuza gukomeza amashuri yabo ndetse no gucumbikira mu gihugu cyacu impunzi zigera ku bihumbi 140”.
Amb. Busingye yakomeje yibutsa ko u Rwanda ari urwa gatatu muri Afurika mu bijyanye n’ubwisanzure mu bukungu, urwa mbere mu kugira abagore benshi mu nteko ishinga amategeko bangana na 61.3%.
Yakomeje agira ati “Icyizere cyo kubaho cyavuye ku myaka 49 mu 2000 ubu kigeze ku myaka 70 kandi turasatira intego yo kugeza ubuzima n’uburezi rusange kuri bose. U Rwanda ni igihugu gitekanye mu bipimo byose”.
Mu ibaruwa ya Margaret Owen, avuga ko indi mpamvu ishimangira ko u Rwanda rudatekanye ari uko rwateye RDC kandi byagize ingaruka mbi ku baturage ba Kivu y’Amajyaruguru zirimo kwicwa, kuva mu byabo, abagore benshi bakaba abapfakazi abandi bagakorerwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Amb. Busingye yasobanuye ko ‘ibibazo biri mu gihugu gituranyi cya RDC ari ibiyireba ubwayo kandi u Rwanda rukora ibisabwa byose kugira ngo ibyo bibazo bitagira ingaruka ku mutekano w’abaturage barwo cyangwa uwa buri wese uri ku butaka bwarwo.
Ati “Guverinoma ya RDC ndetse n’imitwe yitwaje intwaro aho guha umutekano abaturage babo, bahisemo ubufatanye bubi n’abajenosideri nka FDLR, umwe mu mitwe yitwaje intwaro irenga 130 ikorera mu Burasirazuba bwa RDC”.
Umutwe wa FDLR ugizwe n’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Busingye avuga ko ibyanditswe na Margaret bigamije kwirengagiza nkana uburyo ingengabitekerezo ya FDLR n’umugambi wo kurandura abanye-Congo b’Abatutsi ari ikibazo gikomeye.
Ati “U Rwanda ruzakomeza gukora ibishoboka byose mu gusigasira umutekano, ituze n’iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza”.
Nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ubujurire ku bimukira, Minisiteri y’umutekano mu Bwongereza yamaze guhabwa uburenganzira bwo kukijuririra mu rukiko rw’Ikirenga.