Ambasaderi Nkubito Manzi Bakuramutsa yatanze impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri Repubulika ya Koreya.Ni inyandiko yashyikirije Perezida wa Koreya y’Epfo, Suk Yeol.
Muri uwo muhango, Ambasaderi Bakuramutsa yatanze indamutso za Perezida Paul Kagame n’abaturage b’u Rwanda kuri Perezida Yoon Suk Yeol. Yagaragaje kandi ubushake bwo kurushaho gushimangira umubano w’u Rwanda na Koreya y’Epfo.
Ambasade y’u Rwanda muri Koreya y’Epfo yatangaje ko gutanga amabaruwa amwerera guhagararira u Rwanda muri Koreya y’Epfo kwa Ambasaderi Nkubito Manzi Bakuramutsa, bigaragaza ibihe by’ingenzi mu mibanire ishingiye kuri dipolomasi hagati y’ibihugu byombi, byizihiza imyaka 60 y’umubano.
Amb Nkubito yashimye intambwe ishimishije imaze guterwa na Koreya y’Epfo, byanayigejeje ku kuba igihugu gikomeye.
Yvuze ko iryo terambere riragaragara cyane cyane ku mpiduka zatumye Koreya y’Epfo iva mu bihugu bihabwa inkunga ry’iterambere (ODA) ubu akaba ari igihugu gitanga inkunga y’iterambere ku bindi bihugu.
Muri Nzeri uyu mwaka, u Rwanda na Koreya y’Epfo byasinye amasezerano ajyanye no kurinda abantu gusora kabiri (Double Taxation Avoidance Agreement).
Amasezerano nk’aya yorohereza ubufatanye mu bukungu no kugabanya inzitizi zishingiye ku misoro, ashishikariza ishoramari n’ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi.
Muri Kanama 2023, u Rwanda na Koreya y’Epfo byashyize umukono ku masezerano arimo yerekeye “Inama za politiki,” agamije guteza imbere ibiganiro bya politiki n’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.
Amasezerano ya kabiri, ni ayajyanye na gahunda yo gutegura ikigega cy’ubufatanye mu iterambere ry’ubukungu, akaba ari urwego rukomeye rwo gutanga inkunga mu mishinga ikomeye yo guteza imbere ibikorwa remezo.