Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village urugwiro ejo kuwa 20 Ukwakira 2023, yemeje ko Rwamucyo Eugène aba Ambasaderi mushya w’u Rwanda muri Loni
Amb Rwamucyo yigeze guhagararira u Rwanda mu bihugu bitandukanye nk’u Bwongereza, Ireland, u Buhinde, SriLanka na Bangladesh
Amb. Rwamucyo kandi yari asanzwe ahagarariye u Rwanda mu bihugu by’u Buyapani, Malaysia, Philippines na Thailand
Uyu Mugabo yakoze indi mirimo itandukanye irimo kuba umujyanama ku ntego z’ikinyagihumbi mu kigenga cy’umuryango w’abibumbye gishinzwe iterambere
Mbere yaho yari yarabanje kuba umuyobozi mukuru ushinzwe igenamigambi ku iterambere ry’ubukungu muri Minisiteri y’imari n’igenamigambi
Amb Rwamucyo yasimbuyeho Ambasaderi Gatete Claver uheruka guhabwa izindi nshingano, zo kuba umuyobozi wa Komisiyo ya Loni ishinzwe ubukungu muri Afurika
Ni inshingano yahawe n’Umunyamabanga Mukuru wa Loni, Antonio Gutteres, akaba yarazisimbuyeho Vera Songwe ukomoka muri Caméroun
Mu bandi bahawe inshingano nshya harimo Consolée Kamarampaka wagizwe umunyamabanga Mukuru wungirije w’Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB), asimbura Isabelle Kalingabo wagizwe umucamanza mu Rukiko rw’Ikirenga
Uwineza Adeline
Rwandatribune. Com