Mukiganiro aheruka kugirana na kimwe mu bitangazamakuru bibogamiye ku mitwe irwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, Ambasaderi JMV Ndagijimana yongeye kumvikana avuga imvugo y’uzuyemo amacakubiri no kugoreka amateka y’uRwanda , aho yongeye gushimangira ko mu Rwanda habaye Jenoside “Hutu”.
Uyu mugabo usanzwe azwiho ubuhezanguni akomeza avuga ko iyi ngingo ariyo yapfuye na bamwe mu banyamuryango ba RNC bahoze mu buyobozi bwa RBB ngo kuko bamukuriye inzira kumurima bakamuhakanira ko batakwemeza Jenoside “ Hutu “ kandi itarabayeho ndetse nta n’urwego na rumwe ku Isi rubifite mu nshingano rurayemeza usibye iyakorewe Abatutsi yonyine yamaze kwemezwa ku rwego mpuzamahanga.
Abo yavugaga akaba ari Amb Mukankusi Charlotte na Gilbert Mwenedata Bari bahagarariye umutwe wa RNC, mu mpuzamashyaka ya RNC ariko nyuma bakaza kuyivamo bavuga ko ari indiri y’abantu b’abahezanguni babaye imbata z’amacakubiri ashingiye ku moko.
Amakuru Rwandatribune ikura kuri umwe mu bantu baba muri Diaspora utashatse ko amazina ye atangazwa ku mpamvu z’umutekano we, avuga ko iyi nkubiri yo gushaka guhimba inyito” Jenoside Hutu” hagamijwe gupfobya iyakorewe Abatutsi JMV Ndagijimana afatanyije n’umukongomani Dr Denis Mukwege uzwiho kwanga urunuka Abatutsi mu bayizanye ndetse akomeza gucengeza iyo myumvire mu rubyiruko rw’impunzi z’Abanyarwanda ziba i Burayi nka Jambo ASBL n’abandi .
Ambasaderi JMV Ndagijimana ni umwe mu bayobozi ba RBB ( Rwanda Bridge Builders) wakunze kurangwa n’ubuhezanguni bushingiye ku guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Kimwe nk’indi miryango nka Jambo ASBL, Association Seth Sendashonga n’iyindi izwiho gupfobya ku rwego rukabije Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Amb JMV Ndagijimana yashinze umuryango yise “ Ibuka bose- Rengera bose” .
Ibi akaba yarabikoze mu nyungu z’abarwanya ubutegetsi n’abanzi b’uRwanda mu mugambi wo gushaka kwereka Isi ko Abahutu baguye mu ntambara yo kubohora u Rwanda yatangiye mu mwaka 1990- 1994, n’abandi baguye muri RD Congo nyuma y’aho ngo bakorewe jenoside n’ingabo zahoze ari iza APR bagamije gusiga icyasha u Rwanda na bamwe mu bayobozi barwo bahagaritse jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Kimwe nka Ambasedri JMV Ndagijimana benshi mu babarizwa mu mitwe irwanya ubutegetsi bw’uRwanda bakunze kuragwa no guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, kubiba amacakubiri ashingiye ku moko ku buryo kugeza magingo aya byakunze kubatandukanya no guhora bashwana hagati yabo.
Ambasaderi JMV yahunze u Rwanda mu mwaka 1995 icyo gihe akaba yari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga. Nk’uko byigeze kwemezwa na Perezida Paul Kagame ngo uyu mugabo yahunze igihugu nyuma yo kunyereza akayabo k’amafaranga y’amadorali agera ku 200.000$ yari agenewe gusana ibikorwa by’azambasade z’u Rwanda mu mahanga harimo niyo muri Leta z’Unze Ubumwe z’Amerika .
Nyuma y’igihe gito Twagiramungu Faustin Alias Rukokoma wigeze kuba Minisitiri w’Intebe ayoboye JMV wari Minisiti w’ububanyi n’amahanga. Nyuma gato ya Jenoside yakorewe Abatutsi nawe yaje kwemeza iby’iyo nkuru avuga ko ayo mafaranga Ndagijimana JMV yayibye koko.
HATEGEKIMANA Claude