Ambasaderi w’u Rwanda muri Repuburika iharanira Demukarasi ya Congo Vicent Karega utangiye gufatwa nk’intwari yo kurugamba, amaze imyaka ibiri ahagarariye u Rwanda muri iki gihugu, nyamara bamwe mubatavuga rumwe na Leta ya Kinshansa bo batabyifuza rwose.
Ambasaderi Vicent Karega yanabaye Ambasaderi w’u Rwanda muri Afurika y’epfo mugihe cyari gikomeye, mugihe yari ahagarariye u Rwanda muri iki gihugu nibwo abarwanyaga Leta y’uRwanda babarizwaga muri Afurika y’epfo , byavuzwe ko umwe muri bo witwaga Patrick Karegeya wari yarahunze u Rwanda yiciwe muri iki gihugu.
Hakurikiyeho iraswa rya Kayumba Nyamwasa nawe wari yarahungiye muri kiriya gihugu , akaba kandi yarabanaga na mugenzi we wari umaze kubura ubuzima mumutwe umwe wa RNC. Ibi byatumye uyu mwambasaderi benshi bamwambara bavuga ko urupfu rw’aba bantu yarubazwa we n’u Rwanda.
Ese ubundi Vicent Karega ni muntu ki ?
Ambasaderi Vicent Karega yavukiye i Katanga hafi ya Lubumbashi mu 1963. Arangije amashuri yisumbuye yakomereje muri kaminuza mu cyiciro cya mbere aho yize ibijyanye n’ubumenyi mu bya politiki abona impamyabushobozi yamuhesheje uburenganzira bwo gukomeza icyiciro gikurikiyeho mu bijyanye n’imiyoborere.
Arangije amasomo ye yabonye akazi bwa mbere ari muri Congo ariko nyuma yimukira muri Afurika y’Epfo, aho yakoze muri sosiyete yakoraga ibijyanye no kohereza ibicuruzwa mu mahanga. Yagarutse mu Rwanda mu 1995 ahita anabona akazi muri Minisiteri y’Uburinganire nk’umukozi usanzwe.
Mu 1998 yabaye ukuriye ibijyanye n’igenamigambi muri Minisiteri y’Uburinganire. Nyuma y’imyaka ibiri ubwo ni ukuvuga mumwaka 2000 yimukiye muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi aho yari akuriye ishami rishinzwe igenamigambi na gahunda y’imbaturabukungu igamije kugabanya ubukene ku rwego rw’igihugu (EDPRS).
Mu 2003 yabaye Umunyamabanga Mukuru muri Minisiteri y’Abakozi ba leta n’Umurimo. Mu 2006 yabaye Umunyamabanga wa Leta ushinzwe inganda no guteza imbere ishoramari muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda maze nyuma y’imyaka ibiri ahabwa izindi nshingano ahoyakoraga muri Minisiteri y’ibidukikije n’umutungo kamere. Yabaye kandi Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, yakomereje muri Afurika y’Epfo aho yabaye Ambasaderi w’u Rwunda muri icyo gihugu aho yavuye aza muri RDC .
Uyu mugabo wavukiye muri RDC ari naho yakuri kuko ababyeyi be bafite inkomoko mu Rwanda ari ho bari batuye , akaba yarahavuye afite imyaka 27 agaruka mu Rwanda mu 1995, nyuma y’imyaka mike aba muri Afurika y’Epfo.
Uyu mugabo avuga neza indimi eshatu zikoreshwa muri Congo adategwa zirimo Igifaransa, Igiswayire n’Ilingala naho Igi-Tshiluba n’Ikikongo ni mu buryo bworoheje.
Umuhoza Yves