Kuri uyu wa Gatatu, itariki 27 Werurwe 2024, Ambasaderi w’u Rwanda muri Mozambique, Donath Ndamage yasuye mu ruzinduko rw’umunsi umwe icyicaro cy’ingabo z’u Rwanda n’abapolisi mu Karere ka Mocimboa da Praia.
Icyari kigamijwe muri urwo ruzinduko kwari ugusabana n’ubuyobozi bw’ingabo z’u Rwanda no kubona amakuru afatika ku bijyanye n’ibibazo by’umutekano mu Ntara ya Cabo Delgado.
Yakiranwe urugwiro na Komanda w’Ingabo z’u Rwanda zoherejwe muri Mozambique, Maj Gen Alex Kagame, wamusobanuriye uko umutekano uhagaze aho abashinzwe umutekano b’u Rwanda bashinzwe kurinda no mu Ntara ya Cabo Delgado.
Komiseri Mukuru yashimye uko yakiriwe kandi ashimira ibyagezweho n’ingabo z’u Rwanda kuva zoherezwa muri Cabo Delgado nk’uko iyi nkuru dukesha Minisiteri y’Ingabo ikomeza ivuga.
Yasezeranije ubuvugizi mu bya dipolomasi n’ubufatanye kugira ngo ingabo z’u Rwanda zizakomeze gushyira mu bikorwa inshingano zazo neza.
MUKAMUHIRE Charlotte.
Rwandatribune.com