Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Bubiligi ejo kuwa mbere tariki 16 Nzeri 2024 yatumijeho Ambasaderi wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo Christian Ndongala Nkunku i Bruxelles mu Bubirigi maze imugezaho ubutumwa bwamagana igihano cyakatiwe aba bantu 37 barimo umwe ufite ubwenegihugu bw’u Bubiligi, Jean-Jacques Wondo.
Iki cyemezo cyafashwe nyuma y’ikiganiro Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bubiligi, Hadja Lahbib, yagiranye na mugenzi we wo muri RDC, Thérèse Kayikwamba Wagner tariki ya 15 Nzeri.
Umusesenguzi muri politiki, Bob Kabamba, mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru La Libre cyo mu Bubiligi, yagaragaje ko gutumizwaho kwa Ambasaderi wa RDC ari ikimenyetso gikomeye, kuko ngo bisa no kumwereka ko igihugu cyabo cyarenze umurongo utukura.
Kabamba yagize ati “Ubutumwa buraranguruye kandi burumvikana. Igihano cy’urupfu cyakatiwe Jean-Jacues Wondo ni umurongo utukura Leta ya Congo yarenze. Umubano mwiza Félix Tshisekedi afitanye n’u Bubiligi ntabwo umuha uburenganzira bwo gukora ibyo ashaka.”
Uyu musesenguzi yagaragaje ko igihano Wondo yakatiwe gishobora guhungabanya umubano wa RDC n’u Bubiligi, mu gihe kitakurwaho nk’uko iki gihugu cy’i Burayi kibyifuza.
Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi (EU) wamaganye igihano cy’urupfu urukiko rukuru rwa gisirikare muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ruherutse gukatira abagerageje gukura Perezida Félix Tshisekedi ku butegetsi.
Tariki ya 13 Nzeri 2024, nibwo uru rukiko rukuru rwa gisirikari rwakatiye abantu 37 igihano cy’urupfu barimo abanyamahanga batandatu. Bahamijwe ibyaha birimo ubwicanyi, iterabwoba, gutera inkunga iterabwoba no gutunga intwaro mu buryo butemewe n’amategeko.
Ibi byaha kandi bifitanye isano n’igerageza ryo gukura Perezida Tshisekedi ku butegetsi ryayobowe n’Umunye-Congo wari ufite ubwenegihugu bw’u Bubiligi, Christian Malanga, ryabaye tariki ya 19 Gicurasi 2024.
Rwandatribune.com