Nyuma yo kuburira Ibihugu byo mu karere nka Tanzania, na Kenya; Guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe za America yanaburiye u Burundi ko hashobora kwaduka ibikorwa byo guhungabanya umutekano bishobora kuba mu bice bitandukanye.
Mu minsi ishize, Leta Zunze Ubumwe za America zabuye abaturage b’iki Gihugu bari muri Kenya kwirinda kujya ahantu hahurira abantu benshi kuko hashobora kuba ibitero by’iterabwoba.
Ni umuburo waje nyuma yuko iki Gihugu kinawuhaye Guverinoma ya Tanzania, aho cyavugaga ko muri iki Gihugu kiri mu burasirazuba bw’u Rwanda na cyo gishobora kubamo ibitero by’ibyihebe.
Kuri ubu, Guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe za America, noneho yaburiye u Burundi ko na ho hashobora kuba ibikorwa bihungabanya umutekano bishobora kubera ahantu hanyuranye ngo ku isoro rikuru rya Bujumbura ndetse no mu Ntara zikikije ishyamba rya Kibira, nko muri Muyinga, Cibitoke na Bubanza.
Guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe za America isaba abaturage bayo bari mu Burundi kwitwararika no kuba maso bakirinda kuba bagirira ingendo muri ibyo bice.
Leta Zunze Ubumwe za America zivuga ko nko mu ishyamba rya Kibira hamaze iminsi hari imirwano y’inyeshyamba zirifitemo ibirindiro.
Iki Gihugu cy’igihangange kivuga ko ibi bikorwa by’umutekano mucye bishobora kuba mu Burundi, birimo ubwicanyi, gushimuta abantu, ubusahuzi ndetse kwiba imodoka.
RWANDATRIBUNE.COM