Abakandida bari guhatanira itike yo guhagararira ishyaka ry’aba-Repubulike mu matora ya Amerika, bagiye impaka zikomeye, bibasira Donald Trump utitabiriye ibi biganiro hamwe na Joe Biden uyobora iki gihugu muri iki gihe, aho umwe ku wundi yibasira mugenzi we ku ngingo zirimo umubano n’u Bushinwa, ubukungu ndetse n’ibibazo by’abimukira.
Aba bakandida barindwi ntibari barimo Donald Trump wanze kwitabira ibi biganiro. Impaka zabo zarangiye nta n’umwe ugaragara ko yarushije abandi, ku buryo ashobora kuba yazoroherwa no gutwara Trump uyu mwanya nubwo hari ibyaha akurikiranyweho n’inkiko.’
Abahatanaga ni Guverineri wa Florida, Ron DeSantis; rwiyemezamirimo Vivek Ramaswamy; uwahoze ari Ambasaderi wa Amerika muri Loni, Nikki Haley; uwahoze ari Guverineri wa New Jersey Chris Christie; uwahoze ari Visi Perezida, Mike Pence; Senateri uhagarariye South Carolina, Tim Scott na Guverineri wa North Dakota, Doug Burgum.
Uwahoze ari Guverineri wa Arkansas, Asa Hutchinson, wagaragaye mu biganiro bya mbere mu kwezi gushize, kuri iyi nshuro ntabwo yigeze yitabira.
Ron DeSantis yatangiye avuga ko Trump yagombaga kuba yitabiriye iki kiganiro mpaka mu gihe Chris Christie, we yavuze ko Trump yatinye akanga kwitabira.
Vivek Ramaswamy, umwe mu bahatanira uyu mwanya batari basanzwe bazwi muri politiki, yibasiwe bikomeye, kugeza n’aho Nikki Haley yamubwiye ko iteka iyo amwumvise ari kuvuga, yibaza niba afite ubwenge bikamuyobera.
Yabimubwiye nyuma y’aho Ramaswamy yari amaze kuvuga uburyo akunda gukoresha TikTok kugira ngo aganire n’abakiri bato.
DeSantis yavuze ko mu gihe yaramuka atowe, azohereza ingabo ku mupaka kugira ngo zirwanye Abanya- Mexique bacuruza magendu bakanagira uruhare mu kwinjiza mu gihugu abantu mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Ni mu gihe Ramaswamy we yijeje ko azakuraho uburenganzira buhesha umwana uvukiye muri Amerika kuba yabona ubwenegihugu ako kanya mu gihe ababyeyi be binjiye binyuranyije n’amategeko.
Aba bakandida bose bahuriye ku kuba bifuza gukomeza gushyigikira Ukraine mu ntambara ihanganyemo n’u Burusiya, nubwo DeSantis yavuze ko ataha ubufasha Ukraine budafite impamvu.
Ramaswamy yavuze ko inkunga zihabwa Ukraine azazihagarika, ko gushyigikira Ukraine bikomeza gusunikira u Burusiya ku gukorana n’u Bushinwa.
Mucunguzi Obed