Ibiro by’ubutasi bwa Leta zunze ubumwe za Amerika FBI byatangaje kuri uyu wa mbere ko ubwicanyi muri iki gihugu bwiyongereyeho 30% ugereranyije n’umwaka wawubanjirije wa 2019.
Muri iyi raporo ngaruka mwaka ikorwa na FBI kandi yagaragaje ko muri aba ibihumbi 18 bishwe abarashwe barenge bibiri bya Gatatu, ni mugihe ubugizi bwa nabi bukorerwa amatungo bwarenze Miliyoni 6 n’ibihumbi 400 , cyakora ngo bwo bwaragabanutse ho ibice 7.8 ugereranyije n’umwaka wa 2019.
FBI , yatangaje muri iyi raporo ko ibyangirikiye muri ubu bwicanyi bugereranywa na Miliyari 17.5 mu mwaka wa 2020 , kubijyanye nubu bwicanyi , ibigo bishinzwe kubahiriza amategeko byahagaritse abantu Miliyoni 7 n’ibihumbi 600 muri Amerika yose mu mwaka ushize hatarimo abarenze ku mategeko yo mu muhanda.
Aliciah Habibi