Ubwato bwa gisirikare bwa Amerika burimo kwerekeza mu burasirazuba bwo hagati, butwaye ibikoresho byo kubaka icyambu kireremba cy’agateganyo ku mwaro wa Gaza nk’uko iki gisirikare kibitangaza.
Ubu bwato bwitwa General Frank S Besson, bwahagurutse kuwa gatandatu ku kigo cya gisirikare kiri muri leta ya Virginia.
Ni mu gihe Perezida Joe Biden avuze ko Amerika izukaba icyambu cy’igihe gito cyo gufasha kugeza imfashanyo kuri Gaza iciye mu nyanja.
ONU yaburiye ko inzara muri Gaza imeze nabi kandi abana barimo gupfa bazize inzara ikabije.
Amerika n’igihugu cya Jordan ku cyumweru byatanze imfashanyo irekurwa iva mu ndege, aho amapaki 11,500 y’ibiribwa yamanukiye mu mitaka arimo umuceri, ifu, macaroni, n’ibiryo byo mu mikebe, nk’uko igisirikare cya Amerika kibitangaza.
Uburyo bwo kugeza imfashanyo muri Gaza n’indege cyangwa mu nzira y’ubutaka byagaragaye ko bugoye kandi ko bushobora guteza ibibazo.
Ishami rya ONU rishinzwe ibiribwa ku isi PAM ryahagaritse kujyana ibiribwa n’imodoka muri Gaza nyuma y’uko imodoka zayo zirashweho, zikanasahurwa abantu bakahaburira ubuzima.
Gusa hari amakuru yavuze ko kuwa gatanu abantu batanu bapfuye bishwe n’iyi mfashanyo imanuka mu mitaka ubwo imitaka ya bimwe yananirwaga gufunguka neza maze bikamanuka nta rutangira bikagwira ababitegereje.
Amerika yatangaje ko buriya bwato bwahagurutse “mu masaha atageze kuri 36” nyuma y’uko Biden atangaje iyo gahunda, nk’uko ishami rya gisirikare ry’ingabo za Amerika, US Central Command, ryabitangaje kuri X.
Ubwo bwato butwaye ibikoresho bya mbere byo kubaka ku nyanja icyambu kireremba kizajya kigezwaho inkunga y’ibiribwa igenewe Gaza.
Pentagon yavuze ko akazi ko kucyubaka gashobora gufata iminsi 60 bikozwe n’abasirikare 1,000 – kandi nta n’umwe muri bo ugeze ku butaka.
Naho imiryango ifasha yo yaneguye uwo mushinga wa Amerika ivuga ko abantu bababaye muri Gaza kuburyo badashobora gutegereza icyo gihe cyose.
Ubwato Open Arms bumaze ibyumweru bwiteguye guhaguruka, nk’uko abakuriye ikigo cyabwo babitangaza.
Ubwo bwato bwikoreye imfashanyo ya toni 200 z’ibiribwa bwagombaga guhaguruka ku mwaro wa Cyprus ku cyumweru nimugoroba, nk’uko ibinyamakuru byaho bibitangaza.
Gusa byageze muri iki gitondo ubwo bwato butarahaguruka.none kuwa mbere mu gitondo ubwo bwato bukiri ku mwaro butarahaguruka.
Open Arms ni ubwato bw’ikigo gitanga ubufasha cyo muriUbu Espagne.Gusa nta gihe kizwi ubu bufasha buzagerera muri Gaza.bwato bwitwa Open Arms ni ubw’ikigo gifasha cyo muri Espagne nacyo cyitwa gutyo. Ntabwo bizwi neza igihe bizagerera muri Gaza.
Gaza nta cyambu yagiraga ndetse n’umwaro wayo uriho amazi magufi kuburyo bitakorohera ubwato bunini gusatira Gaza.
Ikigo open Arms cyo muri Espagne kivuga ko itsinda ryabo ririmo kubaka inzira ntoya iva ku butaka ijya mu nyanja yanyuzwamo iyo mfashanyo ivuye ku bwato.
Gikomeza kivuga ko imigambi yacyo yo gufasha ntaho ihuriye n’iy’icyambu kireremba Amerika iteganya kubaka.
Israel yashimye izo gahunda z’imfashanyo ziciye mu nyanja ariko ivuga ko imfashanyo izajya ibanza kugenzurirwa muri Cyprus bijyanye n’uko Israel yifuza.
Kuva intambara yatangira muri Gaza, abarenga 30,900 barishwe , nk’uko bivugwa na Hamas, kuva uyu mutwe nawo ugabye ibitero muri Israel byiciwemo abantu 1,200 abandi 253 bagatwarwa bunyago.
Israel yokejwe igitutu n’ibihugu by’iburengerazuba ngo ifungure amayira y’ubutaka yo kugeza imfashanyo muri Gaza aho abantu ibihumbi n’amagana bugarijwe n’inzara.
Amakamyo amaze igihe yinjira aciye ku mupaka w’amajyepfo ya Gaza avuye mu Misiri, gusa ibindi bice byinjira muri Gaza byafunzwe na Israel ku buryo hashize amezi nta mfashanyo ihagera.
Abanyapalestina bagera ku 300,000 babayeho nta biribwa, nta amazi babona, cyangwa bakabona bike cyane, kandi inzobere yigenga ya ONU mu cyumweru gishize yashinjije Israel “kwicisha inzara abaturage ba Palestina muri Gaza kubushake”
Yeela Cytrin, umujyanama mu by’amategeko w’intumwa za Israel muri ONU Yeela Cytrin, mbere yo kwivumbura agasohoka yagize ati: “twamaganye ibirego ko Israel irimo gukoresha kwicisha abantu inzara nk’intwaro y’intambara”, nk’uko BBC ibitangaza.
Florentine Icyitegetse,
Rwandatribune.com