Guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe za America n’Inteko Ishinga Amategeko y’iki Gihugu, bigiye kuganira ku busabe bwa Komisiyo y’ububanyi n’Amahanga muri Sena y’iki Gihgu, bwo gufatira u Rwanda ibihano ngo kuko ruteza umutekano mucye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Byatangajwe n’Ibiro bishinzwe ububanyi n’amahanga bya Leta Zunze Ubumwe za America, byatangaje ko bigiye kugirana ibiganiro na Sena y’iki Gihugu ku busabe bwayo bwo kuvugurura ibijyanye n’inkunga iki Gihugu kigenera u Rwanda.
Ubu busabe bwatanzwe na Perezida wa Komisiyo ishinzwe ububanyi n’amahanga muri Sena ya USA, Robert Menender wagaragarije Antony Blinken ko u Rwanda ruhungabanya umutekano wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu gufasha umutwe wa M23 ubu uhanganye n’Igisirikare cya Congo.
Ubu busabe bwa Robert Menender busaba Guverinoma ya USA guhagarika inkunga igenera u Rwanda ngo kuko rushobora kuyikoresha muri ibi bikorwa byo guhungabanya umutekano w’iki Gihugu cy’igituranyi.
Ned Price usanzwe ari Umuvugizi w’Umunyamabanga Mukuru wa Leta Zunze Ubumwe za America, Antony Blinken, kuri uyu wa Mbere tariki 25 Nyakanga, yabwiye Itangazamakuru ko Ibiro bishinzwe ububanyi n’amahanga muri iki Gihugu bugiye kugirana ibiganiro n’Inteko kuri iki cyifuzo cy’iriya Komisiyo yo muri Sena.
Uyu muvugizi w’Umunyamabanga wa USA, yavuze ko iki Gihugu gihangayikishijwe n’umwuka mubi uri hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bityo ko mbere na mbere bifuza ko ibi Bihugu byombi byakemura ibibazo biri hagati yabyo.
RWANDATRIBUNE.COM