Julian Assange yahawe uruhushya rwo kurongorera umukunzi we Stella Moris muri gereza ya Belmarsh, nk’uko amakuru BBC yahawe abivuga.
Uyu mugabo washinze urubuga rwa Wikileaks hamwe n’umugore witwa Moris basanzwe bafitanye abana babiri b’abahungu, uyu mugore akavuga ko bababyaye igihe Assange yari akiba muri ambasade ya Equateur/Ecuador mu Bwongereza. Abayoboye gereza bavuga ko ibyo Assange yasabye “byasuzumwe mu buryo busanzwe n’umukuru w’iyi gereza”.
Madamu Moris yabwiye ikinyamakuru PA cyo mu Bwongereza ko “anejejwe n’uko ukuri kwatsinze”.
Yongeyeho ati: “Nibaza ko nta wundi muntu uzasubira kwivanga mu bijyanye n’ubukwe bwacu”.
Itegeko rigenga kurushinga ryo mu 1983 (Marriages Act 1983) ryemerera imfungwa gusaba kurongorera muri gereza,usabye akemererwa ategekwa kwirihira ibikenewe byose, nta kintu na kimwe asabye leta.
Mu kiganiro yahaye ikinyamakuru Mail on Sunday mu mwaka ushize,madamu Moris, umunyamategeko wavukiye muri Afrika y’Epfo, yatangaje ko yari asanzwe afitanye umubano na Assange kuva mu 2015 kandi ko yakomeje kurera abana babyaranye wenyine.
Mu mashusho yacishijwe kuri konte ya Wikileaks ku rubuga rwa YouTube, avuga ko yatangiye kubonana na Assange mu 2011 igiye yinjiraga mu ikipe ye yw’abanyamategeko.
Madamu Moris avuga kandi ko n’igihe yari muri Ambasade yakomeje kujya kumureba hafi iminsi yose, ari nabwo yamenye “neza uwo ari we Julian”.
Assange na Moris batangiye gukundana muri 2015, hashize imyaka ibiri bahita bemeranya kuzabana.
Uwineza Adeline