Mu gikorwa cy’amatora Amerika Imazemo iminsi cyo gutora umuntu wayobora Inteko Ishinga Amategeko yayo, byarangiye Kevin Own McCarthy ariwe wegukanye uwo mwanya.
Uyu Kevin Owen McCarthy yavutse tariki 26 Mutarama 1965, avukira ahitwa Bakersfield California. Asanzwe ariwe uhagarariye ishyaka ry’Aba – Repubulikani, yagize amajwi 216 atsinda mugenzi wo mu ishyaka ry’Aba – Demokarate ku majwi 212.
Mu busanzwe Inteko iba igizwe n’abantu 222, haba hakenewe rero abantu 218 batoye kugira ngo uwatowe abe ari we uyobora Inteko Ishinga Amategeko.
Kuba Inteko yabonye umuyobozi mushya, ishobora gukora imirimo yayo isanzwe irimo kurahiza abayigize, ndetse no gutangira gutora amategeko.
Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite, watowe McCarthy ni we uzakorana na Perezida Joe Biden bya hafi mu kazi ka buri munsi.
Itegeko Nshinga rya Amerika rivuga ko Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite, aba ari umuntu wa gatatu ukomeye mu gihugu kuko aba ashobora gusimbura Perezida na Visi Perezida baramutse bagize impamvu zituma badakomeza inshingano.
Kevin Owen McCarthy yegukanye umwanya wo kuyobora Inteko Ishinga Amategeko ya Amerika, mu gihe Hari hashize iminsi bari mu gikorwa cyo gutora umuntu uyobora Inteko Ishinga Amategeko y’icyo gihugu, bikarangira nta n’umwe wemejwe kubera kutuzuza amajwi asabwa ngo umuntu atsindire uyu mwanya.
Uwineza Adeline