Aba Coloneri batatu bo mu mutwe w’inyeshyamba wa FDLR n’Umucoloneri umwe wo mu ngabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo bafatiwe ibihano na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, bashinjwa kugira uruhare mu kwenyegeza amakimbirane ari mu Burasirazuba bwa Congo.
Mu bafatiwe ibihano harimo Lt Gen. Appolinaire Hakizimana, Alias Lepic/Poète, usanzwe ari Komiseri ushinzwe igisirikare muri FDLR, undi ni Jenerali de Brigade Sebastian Uwimbabazi ukuriye ubutasi muri uriya mutwe cyo kimwe na Ruvugayimikore Protogene uyobora umutwe w’abasirikare badasanzwe ba FDLR.
Nka Ruvugayimikore ashinjwa n’umuryango w’ubumwe bw’u Burayi kuba yarateguye akanayobora ibikorwa bitandukanye, bibangamiye uburenganzira bwa muntu muri Congo , kugira uruhare mu makimbirane yitwaje intwaro ndetse no guteza umutekano muke mu burasirazuba bwa DRC.
Leta z’unze ubumwe z’Amerika zivuga ko ibihano zatangaje kuri uyu wa kane byerekana ubushake bwazo mu guteza imbere ingamba zo gukemura ibibazo no gukumira ibibazo kwangiza uburenganzira bwa muntu.
Bongeyeho ko , ibi bihano bihuye n’iteka rya Perezida ryashyizweho umukono na Perezida Biden mu gushyingo 2022, mu rwego rwo guteza imbere umuco no kudakora ihohotera rishingiye ku gitsina ndetse n’abenyegeza amakimbirane bakwiye kubiryozwa.
Usibye bariya bayobozi ba FDLR, Leta Zunze ubumwe z’Amerika zanafatiye ibihano, umusirikare wo mu ngabo za Congo Kinshasa FARDC ufite ipeti rya Coloneli.
Uwo mu Coloneri ni Saloman Tokolonga uyobora Regima ya 3411 y’ingabo za Congo.
Uyu ashinjwa kuyobora inama y’imitwe yitwaje intwaro itandukanye ikorera muri Congo, yanzuriyemo ko igomba gukora ihuriro mu rwego rwo guhangana n’inyeshyamba za M23.
Colonel Salomon Tokolonga kandi ashinjwa n’Amerika guha amasasu abarwanyi ba FDLR kugirango bajye mu mirwano na M23
Ibihano bya Leta zunze Ubumwe z’Amerika kuri bariya bantu bije nyuma y’igihe gito umunyamabanga wa Leta zunze Ubumwe z’Amerika ushinzwe ububanyi n’amahanga Antony Blinken agiranye ikiganiro kuri Telephone na Perezida Paul Kagame, cyibanze ku bizazo biri hagati ya Congo n’u Rwanda.