Imyanzuro ikomeye yafatiwe imitwe y’ingabo za Amerika ziri mu Budage,aho nyuma y’uko bamwe muri aba basirikare barenze kumategeko ababuza kunywa agatama kenshi ,bakanywa nkinshi bakanasinda,ibi byabaviriye mo igihano gikomeye kuko iyi mitwe yose yabujijwe gusohoka mu birindiro byayo mu masaha y’umugoroba aho banasabwe kuba bahagaritse kunywa ku nzoga kugeza igihe bazongera gukomorerwa.
Umuvugizi w’Ingabo za Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Burayi, John Tomassi yavuze ko batanu mu basirikare ba Amerika bari mu gihugu cy’u Budage kuwa 4 Nyakanga, barenze ku itegeko ribabuza kunywa inzoga zirenze urugero bikaba byaviriyemo n’abandi muri rusange gufatirwa ibihano birimo kutemererwa gutembera no kunywa ku nzoga.
Abasirikare ba Amerika bafatiwe ibi bihano nyuma y’uko bafashwe batwaye amapikipiki yo gutemberaho mu mujyi wa Nuremberg kandi banyoye ibisindisha ndetse umuvugi w’izi ngabo yavuze ko bari gukora iperereza kuri icyo kibazo.
Imitwe y’ingabo za Amerika zigera ku bihumbi bitatu ziri mu Budage yabaye ibwiwe ko abasirikare bayirimo batemerewe gutembera mu masaha y’ijoro no kunywa ku nzoga kugeza ubwo abasirikare b’icyo gihugu bahari bose bazaba bamaze kwigishwa ibijyanye no kubaha amategeko y’ibyo gutwara ibinyabiziga no kunywa inzoga mu Budage.
Izi ngabo za Amerika zoherejwe mu Budage mu mezi ashize hagamijwe kuba hafi no guhumuriza Abanyaburayi bafitanye umubano na Amerika kugira ngo badakangaranywa cyane n’ibitero u Burusiya bwatangije ku gihugu cya Ukraine.
Izi ngabo za Amerika zifite ibirindiro muri Grafenwoehr, agace gakunda gukorerwamo imyitozo ya gisirikare mu Budage.
Kunywa inzoga akenshi bifatwa nk’ikosa mu gisirikare bitewe n’uko bishobora kuviramo uwayinyoye kugira imyitwarire idahwitse haba imbere cyangwa inyuma y’ibirindiro by’ingabo.
Uyu mwanzuro ukakaye aba basiririkare basabwa kuwubahiriza kugeza igihe bazongera guherwa uburenganzira bwo gusoma kuri manyinya yigaruriye benshi bo mubice bitandukanye by’isi.
Uwineza Adeline
Iki cyemezo gifite ishingiro.Inzoga nyinshi zituma abantu bakora ibintu bibi.Harimo urugomo n’ubusambanyi.Niyo mpamvu imana idusaba kunywa inzoga nkeya ahantu henshi mu ijambo ryayoUrugero ni muli Tito igice cya 2,umurongo wa 3.Kuraho ababeshya ko kunywa inzoga ari icyaha.Siko bible ivuga.