Leta zunze ubumwe za Amerika zagabye ibitero by’indege ku mitwe ifashwa na Iran ikorera muri Iraq na Syria, nk’uko bitangazwa n’ibiro by’ingabo za Amerika, Pentagon.
Itangazo rya Pentagon rivuga ko ibi bitero byarashe “ububiko bw’intwaro n’ibirindiro”, mu kwihimura ku bitero by’utudege tutagira abapilote, ‘drones’, by’iyo mitwe ku ngabo za Amerika muri Iraq.
Pentagon igira iti: “Perezida wa Amerika yavuze neza ko azagira icyo akora mu kurengera abakozi ba Amerika.Kuva yajya ku butegetsi, ibi ni ibitero bya kabiri by’indege bimaze kwemezwa na Joe Biden kuri iyo mitwe ifashwa na Iran.
Ingabo za Amerika muri Iraq zimaze kuraswaho kenshi mu mezi ashize na za ‘drones’. Iran ihakana ko ibifitemo uruhare.
Abasirikare bagera ku 2,500 ba Amerika bari muri Iraq mu bufatanye n’ibindi bihugu mu kurwanya umutwe wa Islamic State (IS).
Itangazo rya Pentagon rivuga ko “ibitero by’indege byo kwirinda bidahusha intego” byarashe ahantu habiri muri Syria na Iraq.
Pentagon kandi ivuga ko imitwe ifashwa na Iran irimo Kataib Hezbollah na Kataib Sayyid al-Shuhada ikoresha ahantu harashwe.
Kuva mu 2009, Amerika yita Kataib Hezbollah umutwe w’iterabwoba, ikawushinja kubangamira amahoro n’umutekano bya Iraq.Iraq ntiyongeye kugira amahoro arambye kuva Amerika n’inshuti zayo zagabayo ibitero byo guhirika Perezida Saddam Hussein.
Pentagon ntivuga niba hari abantu bishwe cyangwa bakomerekeye muri ibi bitero by’izo ndege. Ariko ibiro ntaramakuru AFP bivuga ko ikigo Observatory for Human Rights muri Syria kivuga ko abarwanyi batanu b’iyo mitwe bapfuye abandi benshi bagakomereka muri Syria.
Ibiro ntaramakuru bya leta ya Syria, Sana, byo bivuga ko umwana umwe yishwe abandi bantu batatu bagakomereka, nk’uko AFP ibivuga.
Ububasha bwa Iran mu bibera imbere muri Iraq bwariyongereye kuva mu 2003 Amerika yayobora ibitero byo guhirika Saddam Hussein muri Iraq.
Ibi bitero bya Amerika bije mu gihe Iran iri mu biganiro n’ibihugu bikomeye birimo na Amerika, ku gusubizaho amasezerano yo mu 2015 ku ngufu kirimbuzi, yari yavanyeho ibihano kuri Iran kugira ngo nayo ireke gukora izo ngufu.
Ibihugu bimwe birimo Israel bitekereza ko Iran ishaka gukora igisasu kirimbuzi, ibyo Iran ihakana.Donald Trump wahoze ari perezida ni we wakuye Amerika muri ayo masezerano mu 2018 anasubizaho ibihano kuri Iran.