Ingabo z’Abanyamerika zagabye ibitero kuri misile 14 n’inyeshyamba z’aba Houthi muri Yemen. Ni nyuma y’uko ubutegetsi bw’i Washington bwongeye kwerekana ko izi yeshyamba zishyigikiwe na Irani ari umutwe w’iterabwoba kubera ibitero byibasiye amato y’ubucuruzi.
Ingabo z’Amerika zagabye ibitero kuri misile 14 zari zipakiye ziteguriwe kurasirwa mu turere tugenzurwa n’aba Houthi.
Izi misile zari kuri gari ya moshi ziteguriwe iterabwoba ry’amato y’abacuruzi n’amato y’ingabo z’Amerika zirwanira mu mazi muri ako karere kandi zashoboraga kuba zarashwe igihe icyo ari cyo cyose, byatumye ingabo z’Amerika zikoresha uburenganzira bwabo n’inshingano zo kwirwanaho.
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ububanyi n’amabanga muri Amerika, Antony Blinken, mu ijambo rye yagize ati: “Uyu munsi, Minisiteri y’ububanyi n’amahanga iratangaza aba Houthi, nk’umutwe w’iterabwoba wihariye ku isi, bizatangira kubahirizwa mu minsi 30.”
Umujyanama w’umutekano mu gihugu cya Leta zunze ubumwe z’Amerika, Jake Sullivan, we yavuze ko iryo zina “ari igikoresho gikomeye cyo kubuza aba Houthi inkunga y’iterabwoba, kurushaho kubuza kwinjira ku masoko y’imari, no kubaryoza ibyo bakoze.”
Mu magambo ye, Sullivan yagize ati: “Niba aba Houthi bahagaritse ibitero byabo mu nyanja itukura no mu kigobe cya Aden, Amerika izahita isuzuma nanone iby’iri zina.”
Aba Houthi ariko bavuze ko batazahagarika imyigaragambyo yabo.
Umuvugizi w’iryo tsinda, Mohammed Abdelsalam, yatangarije TV ya Al Jazeera, ati: “Ntabwo tuzareka kwibasira amato ya Isiraheli yerekeza ku byambu byo muri Palesitine mu rwego rwo gushyigikira abaturage ba Palesitine.
Niyonkuru Florentine
Rwandatribune.com