Mu kiganiro yagiranye n’itsinda ry’Abadepite bo muri Amerika bagiriye uruzinduko muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, umukru w’igihugu yagaragarijwe ko Amerika imushyigikiye kandi ko yiteguye gufasha Guverinoma ya Congo.
Muri iyi nama yabaye kuri uyu wa 23 kanama 2023, aba bayobozi baganiriye ku bibazo bijyanye n’umutekano,uburenganzira bwa muntu ndetse n’ubukungu.
JOHN JAMES uhagarariye ishyaka ry’aba Repubulikani yavuze ko ibi biganiro bigamije gufasha abaturage ba congo ku bona umusaruro ugaragara w’ubukungu bwa congo nk’igigu cy’abo. Yagize ati”umutungo ukomeye igihugu cya Congo gifite ni abaturage kurusha ko gifite amabuye y’agaciro.”
Usibye guharanira imibereho myiza y’abaturage ba congo nk’uko byagarutsweho, aba depite b’America banibukije perezida wa congo, icyifuzo gikomeye cy’ubufatanye bafite hagati y’Amerika na Congo (DRC).
Ni amagambo kandi yashyigikiwe na sara Jacobs watangaje ko icyabazanye muri Congo, ari ukwereka Guverinoma ya Congo ko AmeriKa ibashyigikiye kandi ko yifuza ko bakomera rwose.
Aba badepite bari mu bashinzwe ububanyi n’amahanga mu gihugu cyabo cy’Amerika bagiriye uruzinduko rwabo muri DRC mu gihe iki gihugu gikomeje guha ikaze ibihugu by’iburasirazuba cyanecyane igijhugu cy’Uburusiya.