Leta Zunze Umumwe z’Amarika, zemeje inkunga ya gisirikare ingana na miliyoni 80 z’Amadorali igiye guhabwa ikirwa cya Taiwan gifatwa nk’ubutaka bw’Ubushinwa.
Leta Zunze Ubumwe za Amerika, zivuga ko guha Taiwan iyi nkunga bitavuze ko zemera iki kirwa nk’igihugu kigenga, ahubwo ko biri muri gahunda yo gukomeza gushimangira umutekano muri aka gace Taiwan iherereyemo , ku Isi no guhagarika iyaguka ry’imbaraga z’ubushinwa .
Ati:” Duhaye Taiwan inkunga ya gisirikare hashingiwe ku masezerano dufitanye, gusa nti bivuze ko twemera iki kirwa nk’igihugu kigenga. Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zishishikajwe no gushimangira umutekano muri kariya karere Taiwan iherereyemo no guhagarika ubushotoranyi bw’Ubushinwa bushingiye kuri politiki yo kwagura imbaraga zabwo muri kari karere. ”
iyi nkunga , yemejwe na Deparitema ya Leta Zunze Ubumwe bwa Amerika ejo kuwa 30 Kanama 2023, yahise inavuga ko ari ikunga ya gisirikare ya mbere bahaye Taiwan , bitandukanye na mbere aho iki kirwa cyari gisanzwe kigura intwaro muri iki gihugu kigihangange ku Isi, ndetse ko bizafasha iki kirwa kwirwanaho mu gihe icyaricyo cyaba cyagabwaho ibitero n’Ubushinwa.
Ubutegetsi bwa gikomisiti buyobowe na Perezida Xi-Ping, buvuga ko iki kirwa gituwe n’abantu basaga miliyoni 23, ari ubutaka bw’Ubushinwa, bityo ko imikoranire iyariyo yose ya Leta Nzunze Ubumwe z’Amarika n’ikirwa cya Taiwan, ari igikorwa cy’ubushoranyi budashobora kwihanganirwa.
Claude HATEGEKIMANA
Rwandatribune.com