Ambasaderi wa Leta Z’unze Ubumwe z’Amerika, Peter Vrooman kuri uyu wa 24 Mata 2020 yatangaje ko iki gihugu cyongeye guha u Rwanda indi kunga irenga miliyari 4 z’Amafaranga y’u Rwanda.
Miliyari eshatu zaturutse mu kigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima, CDC (Center for Disease Control)zagenewe Ikigo cy’u Rwanda cy’Ubuzima, RBC (Rwanda Biomedical Center). Azafasha mu kongerera laboratwari ubushobozi n’umutekano no guhugura abajyanama b’ubuzima mu turere 30 tugize igihugu.
Indi miliyari imwe yatanzwe n’Abanyamerika izafasha gahunda ya USAID yitwa ‘Ingobyi’ ndetse
n’impunzi ziri mu Rwanda.Amb. Vrooman abona ko ubufatanye buzatuma iki cyorezo gicika, ati: “Ababiri baruta umwe, abagiyeinama Imana irabasanga.”
Ku nshuro ya mbere mu rwego rwo gufasha u Rwanda guhangana na Covid-19, tariki ya 3 Mata 2020,Amerika yahaye iki gihugu inkunga ya miliyoni y’amadolari y’Amerika (arenga miliyoni 900
y’Amanyarwanda).
U Rwanda mu bipimo 1,046 byafashwe kuwa gatanu habonetsemo abanduye bashya 22 rukaba rumaze kugaragaramo abanduye Coronavirus 176[22 bashya], abantu 89 muri bo bamaze gukira n’aho 87 baracyakurikiranwa n’abaganga nk’ukobigaragara mu itangazo rya Minisiteri y’ubuzima ry’ejo tariki ya 24 Mata.
HABUMUGISHA Vincent