Leta zunze ubumwe z’Amerika zasabwe n’umwe mubagize inteko ishinga Amategeko ko bagomba guhagarika inkunga yose ihabwa Ukraine, kuko ibi byose aro inyungu z’abafite inganda zikora intwaro gusa aho kuba inyungu z’abanyagihugu muri rusange.
Ibi Depite Matt Gaetz wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yabisabye ubwo yatangazaga ko bagomba guhagarika inkunga iki gihugu kigenera Ukraine mu ntambara irimo n’u Burusiya, kuko nta nyungu na n’imwe umuturage wo muri iki gihugu akuramo.
Gaetz wo mu ishyaka ry’aba-républicains kuri uyu wa Mbere yavuze ko inkunga y’intwaro Amerika ikomeje koherereza Ukraine, yungukira abafite inganda zikora intwaro gusa.
Yagize Ati “Abakora intwaro n’abazicuruza bo batungwa no kuba hari ahari intambara. Zaba zijya muri ISIS, zaba zijya mu Batalibani cyangwa se gucuruzwa magendu, ibyo ntibibareba.”
Gaetz yakomeje avuga ko inkunga y’intwaro Amerika ikomeje guha Ukraine zitazatuma intambara irangira.
Ati “Hari amabandi ari muri Sinaloa (Mexique) aduteje umutekano muke kurusha uwo duterwa n’abarusiya bari muri Crimea.”
Yavuze ko ibyo Amerika iri gukora ari ubushotoranyi bugamije gutuma Perezida Vladimir Putin w’u Burusiya akoresha intwaro kirimbuzi aho gukoresha ibiganiro.
Leta Zunze Ubumwe za Amerika zikomeje kohereza intwaro nyinshi muri Ukraine ndetse mu kwezi gushize zemeye kohereza ibifaru bya Abrams bizwiho guhenda no kugira ikoranabuhanga ryisumbuye ku rugamba.
Uko ibi bihugu bikomeza gutanga inkunga yabyo k’urugamba ni nako intambara igenda ifata indi ntera isunikira Uburusiya gukoresha ibitwaro bya Kirimbuzi.
Umuhoza Yves