Amerika yasabye Kigali na Kinshasa kuganira ku bibazo by’imitwe yitwaje intwaro. Ni ibikubiye mu itangazo umunyamabanga w’Amerika ushinzwe ububanyi n’amahanga yashize hanze, ku munsi w’ejo kuwa Gatandatu tariki ya 17/02/2024.
Iri tangazo rivuga ko ubutegetsi bwa Amerika butewe impungenge n’u mutekano muke ukomeje kuzamba mu Burasirazuba bwa RDC, ko kandi uwo mutekano muke uterwa n’intambara M23 irimo n’igisirikare cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Muri iryo tangazo Amerika igashinja u Rwanda gutera inkunga umutwe wa M23, ngo kandi uwo mutwe usanzwe uri mu bihano wafatiwe n’ Amerika n’umuryango w’Abibumbye(LONI).
Iryo tangazo rikomeza rivuga ko imirwano yabereye muri centre ya Sake yatumye abaturage ba barirwa muri miliyoni bongeye kwinjira mu bibazo mu gihe n’ubundi bari bafite ibindi bitaboroheye by’u mutekano muke.
Itangazo rya Amerika rigasaba M23 guhagarika intambara vuba na bwangu kandi abarwanyi bawo bakava muri Centre ya Sake n’ahandi, ngo nk’uko amasezerano ya Luanda na Nairobi abitegeka.
Iri tangazo kandi rigasaba u Rwanda guhagarika guha ubufasha umutwe wa M23, no kuvana abasirikare babo bose ku butaka bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo, no kwimura ibikoresho byabo bya misile, bishobora gushira mu kaga abasivile.
Iri tangazo ry’Amerika risaba ko buri gihugu gikwiye kubaha ikindi bityo ngo umutekano uzarushaho gukwira Isi. Ni mu gihe mu nama y’Abakuru b’ibihugu na za Guverinoma yari irimo kubera Adis-Abeba muri Ethiopia Perezida w’u Rwanda Paul KAGAME yamaganye ibirego bya mugenzi we wa Congo Tshisekedi.
Aho Perezida Kagame w’u Rwanda yatanze ubutumwa atarya iminwa, bugira buti: “Nta bwo u Rwanda ruzigera rutinya kuvuga ngo ruheranwe ijambo, oya! cyangwa ngo rusabe imbabazi, igihe cyose u Rwanda ruzakomeza guharanira umutekano wa baturage barwo, kandi ibyo ntiruzabisabira uruhushya.”
“Twabuze abantu barenga miliyoni muri Genocide yakorewe Abatutsi. Nta muntu n’umwe tuzemerera ko adusubiza muri ayo mahano. Ikibazo cya barwanyi ba FDLR no kuba bari hamwe n’igisirikare cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC), bigomba gutorerwa umuti. Nta mpamvu rero yo gukomeza impaka no kubeshyana. U Rwanda ruzokomeza inzira ya mahoro n’ingingo zumvikanweho na karere.”
Iri tangazo ry’Amerika rigasoza risaba ubutegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi, guhagarika vuba nabwangu gukorana byahafi n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR, urwanya leta y’u Rwanda. Amerika ikavuga ko uwo mutwe wa FDLR ukomeje gushyira abaturage b’abasivile mu kaga gakomeye.
N’itangazo ryasoje risaba impande zombi kuyoboka inzira y’ibiganiro, kandi yemera ko izashigikira ibijanye na diplomasi yose igafasha gushakira umuti w’amahoro arambye mu bihugu byombi.
Rafiki Karimu
Rwandatribune.com