Ibiro bya Perezida wa Leta Zunze ubumwe z’Amerika birasaba ubutegetsi bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, kureka hakaba isuzuma ryimbitse ku matora aheruka kuba muri icyo gihugu.
Mu ntangiriro z’iki Cyumweru niho Urukiko rurengera itegeko nshinga muri RDC, basohoye itangazo rimenyesha ko Perezida Félix Tshisekedi, ko ariwe watsinze amatora y’umukuru w’igihugu, ni nyuma y’uko CENI nayo kuwa 31 Ukuboza 2023, yari yatangaje amajwi y’agateganyo ivuga ko Tshisekedi yegukanye intsinzi ku mwajwi 73, 47%.
Gusa abakandida batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Tshisekedi bakomeje gusaba ko amatora yasubirwamo bundi bushya, aho barimo bagaragaza ko batizera ibya vuye mu matora, aba bakandida barimo Martin Fayulu, Dr Denis Mukwege, Moïse Katumbi n’abandi, bashinja Komisiyo y’igenga ishinzwe gutegura Amatora kuba barakoresheje uburiganya no gukorera mu kwaha k’ubutegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi, bi baviramo guha intsinzi Perezida Félix Tshisekedi, atigeze ahabwa n’abaturage ba RDC.
Ibi byatumye Moïse Katumbi na bagenzi be barimo Martin Fayulu ndetse na Dr Denis Mukwege, bakomeje gutangaza ko Denis Kadima, uhagarariye Komisiyo y’igenga ishinzwe gutegura Amatora ahagarikwa kuri uwo mwanya ndetse agatabwa muri yombi.
Aha rero niho ibiro by’umukuru w’igihugu cya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, bashize itangazo hanze risaba ubutegetsi bwa Kinshasa kureka hakaba isuzuma ryi mbitse ku matora aheruka kuba, kuwa 20 Ukuboza 2023 muri RDC.
Amerika yagize ati: “Leta ya Amerika irihanangiriza abategetsi ba Congo, kureka hakaba isuzuma ryi mbitse no kurebera hamwe icyaba kiri guhungabanya umutekano w’abaturage ku byerekeye Amatora aheruka kuba muri icyo gihugu.”
Bakomeje bavuga bati: “Harebwe ko haba harabaye guhungabanya ubushake bw’Abaturage, igikenewe cyihutirwa ni ukumenya ubushake bw’A baturage ko bwubahirijwe.”
Ibi mu gihe Urukiko rurengera itegeko nshinga muri RDC, kuri uyu wa 12 Mutarama 2024 rwaraye rushikirije Perezida Félix Tshisekedi, ibaruwa imumenyesha ko ariwe watsinze amatora y’umukuru w’igihugu no kumusaba kurahirira uwo mwanya.