Ubu nibwo butumwa bw’ingenzi bukubiye mu biganiro byaraye bihuje Perezida w’u Bushinwa Xi Jinping na Joe Biden uyobora Amerika. Icyakora Perezida Xi niwe wabwiye mugenzi we ko kumva ko u Bushinwa buzemera amabwiriza y’Amerika uko bishaka bitazashoboka.
Jinping avuga ko Amerika igomba kuzirikana ko u Bushinwa ari igihugu gikomeye, ko kugira ngo isi igire amahoro arambye kandi mu nyungu z’ibihugu byombi, ari ngombwa ko habaho imikoranire irimo ubwubahane,Inama yahuje Abakuru b’ibi bihugu bikomeye kurusha ibindi ku isi yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga.
U Bushinwa bwabwiye Amerika ko ibihugu byombi nibikorana mu bwubahane, ari bwo isi izunguka mu buryo burambye, buri gihugu[u Bushinwa na Amerika]kikita ku bibazo byacyo ariko nanone ntikirenze ingohe ibiri kubera ku isi.
Ibibazo byugarije isi muri iki gihe ni byinshi ariko ku isonga hari mo kwikura mu ngaruka za COVID-19, ingaruka z’ihindagurika ry’ikirere, iterabwoba n’ibindi. Amerika n’u Bushinwa nibyo bihugu by’ibihangange ku isi muri iki gihe
Mu rwego rwo kumwumvisha akamaro k’imikoranire irangwa n’ubwubahane, Perezida Xi yabwiye Biden ko igihugu cye kiteguye gukorana n’Amerika bagashyiraho itsinda ryo kureba uko imikoranire ‘yanozwa kurushaho.’
Iriya nama niyo ya mbere yo kuri ruriya rwego ihuje Abakuru b’Ibihugu byombi kuva Biden yajya ku butegetsi, Perezida Biden we yabwiye Xi ko mu guhiganwa mu by’ubukungu no kugira ijambo ku isi, buri gihugu kigomba kwirinda ko byazavamo intambara yeruye.
Biden avuga ko byaba bibabaje kandi bitari mu nyungu z’ibi bihugu haramutse hari intambara yadutse ikuruwe n’umubano mubi hagati yabyo,Yasabye u Bushinwa kwirinda kuzendereza Amerika k’uburyo bishobora kuvamo intambara.
Abivuze mu gihe hamaze iminsi ibihugu byombi birebana ay’ingwe kubera kutumvikana ku bwisanzure bwa Politiki muri Taiwan, Abashinwa bavuga ko Taiwan ari Intara yabo, ko igomba kugendera ku mabwiriza y’i Beijing, ariko i Washington bo bakavuga ko Taiwan igomba kuba igihugu kigendera ku mahame ya Demukarasi, u Bushinwa butinjiye mu mikorere yacyo.
Minisiteri y’ingabo y’u Bushinwa iherutse gusohora itangazo isaba Leta zunze ubumwe z’Amerika kwirinda kubukora mu jisho kuko byazazigiraho ingaruka, Ni nyuma y’uko hari indege ya gisirikare y’Amerika yaguye muri Taiwan.
Icyo gihe ibinyamakuru byo muri Taiwan byanditse ko iriya ndege yo mu bwoko bwa C-146A Wolfhound y’ingabo z’Amerika yahagurutse mu kigo cy’ingabo z’Amerika kiri mu Buyapani ahitwa Kadena igwa ku kibuga cyazo kiri Taipei muri Taiwan.
Yahamaze iminota 35 ipakururwamo ibyo yari izaniye ikigo cy’Abanyamerika kiri Taipei kitwa American Institute, Ibi byarakaje ingabo z’u Bushinwa k’uburyo Minisiteri y’ingabo y’u Bushinwa yahagurutse yiyama Amerika iyibwira ko ibyiza ari ukwirinda ‘gukina n’umuriro.’
Umuvugizi w’ingabo z’u Bushinwa Col Wu Qian yavuze ko ibyo Amerika ikora byose igomba kuzirikana ko Taiwan ari u Bushinwa kandi ko byatinda byatebuka izomekwa ku Bushinwa, Yagize ati: “ Turasaba Amerika kwirinda kudushotora ikina n’umuriro. Nireke kudushotora binyuze mu bikorwa byo gukorana na Taiwan bigamije kudukora mu jisho.”
Col Wu avuga ko nta gihugu ku isi cyagombye gukerensa ubushobozi bw’u Bushinwa bwo kurinda ubusugire bwabwo, Yashimangiye ko ibyo Amerika iri gukora bizakoraho Taiwan, ko ibyiza kuri yo ari ukwirinda gukomeza ubushotoranyi ifatanyije n’Amerika,Ubushinwa busaba Amerika kwibuka ko hari amasezerano yagiranye nabwo asobanura uko yagombye kwitwara ku kibazo cya Taiwan.
Uwineza Adeline