Perezida w’inteko ishinga Amategeko wa Uganda, Anita Among yahagarikiwe visa na Leta Z’unze Ubumwe z’ Amerika avuga ko ari we wa mbere ugezweho n’ibihano bifitanye isano n’itegeko rihana abatinganyi ryemejwe muri iki gihugu.
Visa ya Among yamaze guteshwa agaciro ndetse byamenyekanishijwe binyuze mu butumwa bwa email nk’uko umudepite uhagarariye agace ka Bugiri, Assoumani Basalirwa yabitangarije Daily Monitor dukesha iyi nkuru.
Ni nyuma y’aho Perezida Museveni yirengagije igitutu cy’amahanga agasinya itegeko rihana abaryamana bafite ibitsina biteye kimwe.Hamwe n’iri tegeko rishya bazajya bahabwa ibihano bikomeye birimo no gufungwa.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, Among yatangaje ko Inteko Ishinga Amategeko ya Uganda yakoze akazi gakomeye ko guhagarara mu cyuho cyo kurengera umuryango nk’uko biteganyijwe mu ngingo ya 31 y’Itegeko Nshinga rya Uganda.
Anita Among Yakomeje avuga twese abanya Uganda dusigasira umuco wacu Ndashimira Nyakubahwa Perezida ku bikorwa bye bihamye bigamije inyungu za Uganda.
Jessica Mukarutesi
Abanyafrika batagiye muri amerika hari icyo bya batwara ariko tugakomeza kugendera kuri Doctrine yacu yo kubaha Imana
Simvuzeko ibyo YAKOZE mbirwanyije ariko ntanubwo byari ngombwa ! Aha niho utinyira PK ntajya apfa kurwana intambara ABONYE ZOSE !! Nk’ibi by’abatinganyi muzumve igisubizo abiha !!! NTIBYEMEWE MURWANDA ARIKO NTIBINABUJIJWE !! Nkubu ndahamyako Urwanda urubajije aho ruhagaze hagati y’uburusiya na Ukraine wasanga rwibereye ku RUHANDE !! Ibyo bituma rubasarura Bose rwicecekeye !!! Muzehe PK we yavuzeko ahitamo intambara arwana ! Kwitendeka ku BANTU ngo ni abatinganyi ntagihe yabibonera !
Agacé umuco akandi uwundi
Umwe ni Kagame undi ni Kaguta nibantu babiri kdi burya batekereje baba arumuntu umwe bityo akaba muri bose ntawe nagaya igitekerezo cye.
Yewe na USA ntacyo nyigaya numugabo wumubi(Satani) ahubwo iyaba Afrika yose yafataga icyemezo nki cya Uganda ingendo zo muri USA zikarorera aho kugira ngombe umugore wundi mugabo nibindi bigayitse niteranyuma ryisi ahubwo ntangiye kubona ukiri kwamadini. ibyahanuwe birasohoye(byadusesekayeho)