Amerika yemeje kohereza muri Ukraine indege z’intambara zo mu bwoko bwa F-16 zikorerwa muri Amerika, zivuye muri Denmark n’Ubuholandi, igihe abapilote b’Abanya-Ukraine bazaba bamaze gutozwa byuzuye kuzikoresha.
Umuvugizi wa Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’Amerika yagize ati: “Muri ubu buryo, Ukraine ishobora kungukira byuzuye mu bushobozi bushya bwayo”.
Ukraine yashimye icyo cyemezo. Kuva mu mwaka ushize yari yakomeje kubiharanira cyane.
Ariko byitezwe ko bizafata amezi mbere yuko Ukraine ishobora gukoresha izo ndege za F-16, mu kugerageza guhangana n’Uburusiya buyirusha ingufu mu kirere.
Byibazwa ko Ubuholandi bufite indege hafi 24 za F-16, zitezwe gukurwa mu kazi zigasimbuzwa indege z’intambara zigezweho kurushaho.
Denmark na yo irimo guteganya gusimbuza indege zayo zigera kuri 30 za F-16, ikagira izigezweho kurushaho.
Mbere, Amerika n’ibihugu by’inshuti zayo byari byanze guha Ukraine indege za F-16, kubera ubwoba ko ibi bishobora gutuma intambara ifata indi ntera hamwe n’Uburusiya butunze intwaro kirimbuzi.
Uburusiya – bwagabye igitero gisesuye kuri Ukraine kuva mu kwezi kwa Gashyantare (2) mu 2022 – kugeza ubu nta cyo bwari bwatangaza ku mugaragaro kuri iyi ngingo.
Umuvugizi wa Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’Amerika yavuze ko Denmark n’Ubuholandi byemeye koherereza Ukraine izo ndege za F-16 zikora imirimo itandukanye.
Uwo muvugizi yongeyeho ko ibi bizaba “ako kanya abapilote ba mbere bakirangiza amahugurwa yabo”.
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Ubuholandi Wopke Hoekstra yakiriye neza icyemezo cy’Amerika, avuga ko “iyi ni intambwe ikomeye kuri Ukraine mu kurinda abaturage bayo n’igihugu”.
Mu butumwa yanditse kuri X, yahoze izwi nka Twitter, Minisitiri Hoekstra yagize ati: “Ubu tuzaganira ibindi kuri iyi ngingo n’abafatanyabikorwa bacu b’i Burayi”.
Minisitiri w’ingabo wa Denmark, Jakob Ellemann-Jensen, na we yunze mu ry’Ubuholandi.
Yabwiye ibiro ntaramakuru Ritzau bya Denmark ati: “Guverinoma yavuze inshuro nyinshi ko imfashanyo ari intambwe isanzwe yo gukurikizaho nyuma y’amahugurwa. Turimo kubiganiraho n’inshuti zacu za hafi”.
Muri Ukraine, Minisitiri w’ingabo Oleksii Reznikov yavuze ko icyemezo cy’Amerika ari “inkuru nziza cyane”.
Yanditse kuri X ati: “Igisirikare cyacu cyagaragaje ko cyuzuyemo abamenya vuba ibyo bize. Vuba aha tuzerekana ko intsinzi ya Ukraine igomba kubaho byanze bikunze. Dushimiye abafatanyabikorwa bacu bose n’inshuti zo muri Leta Zunze Ubumwe [z’Amerika], Ubuholandi na Denmark. Twerekeje ku Ntsinzi!”
Urugaga rugizwe n’ibihugu 11 by’inshuti za Ukraine byo mu burengerazuba (Uburayi n’Amerika) rwitezwe gutangira gutoza abapilote b’Abanya-Ukraine mu mpera y’uku kwezi kwa Kanama (8), ndetse bitezwe ko bazaba barangije amahugurwa mu mwaka utaha.
Muri iki cyumweru, umuvugizi w’igisirikare cya Ukraine kirwanira mu kirere, Yuriy Ihnat, yemeye ko Ukraine itazashobora gukoresha izo ndege za F-16 mbere y’ukwezi kwa Werurwe (3) kw’umwaka utaha.
Indege ya F-16 Fighting Falcon ifatwa henshi nk’imwe mu ndege z’intambara zizewe cyane ku isi.
Ishobora gushyirwaho ibisasu bya misile zidahusha aho zoherejwe, hamwe n’ibisasu bya bombe, kandi ishobora kuguruka ku muvuduko wa kilometero 2,400 ku isaha (2,400km/h), nkuko bivugwa n’igisirikare cy’Amerika kirwanira mu kirere.
Ubushobozi bwa F-16 bwafasha Ukraine kugaba ibitero ku basirikare b’Uburusiya uko ikirere cyaba kimeze kose na nijoro, ku kigero gihamya kurushaho.
Byibazwa ko Ukraine ifite indege z’intambara zibarirwa muri za mirongo – ziganjemo izo mu bwoko bwa MiG – zose zo mu gihe cy’Ubumwe bw’Abasoviyeti, ndetse kuri ubu Ukraine irushwa ingufu cyane n’Uburusiya mu kirere.
Ukraine icyeneye indege z’intambara zigezweho kugira ngo ziyifashe kurinda ikirere cyayo ibitero bihoraho bya misile n’iby’indege nto zitarimo umupilote (drone) by’Uburusiya byica abantu, no kugira ngo ziyifashe mu gitero cyayo cyo kwigaranzura Uburusiya cyo mu majyepfo no mu burasirazuba bwa Ukraine, kugeza ubu cyageze ku musaruro mucye.
Abasesenguzi benshi bahamya ko Putin ajyana isi ku ntambara ya 3 y’isi,ubwo noneho bazarwanisha bombes atomiques isi yose igashira.Gusa nkuko ijambo ryayo rivuga,Imana ntabwo yakwemera ko abantu batwika isi yiremeye.Ahubwo izabatanga itwike intwaro zose zo ku isi,hamwe n’abantu bose bakora ibyo itubuza,harimo n’abarwana.Niyo Armageddon ivugwa muli bibiliya.Birashoboka cyane ko yegereje iyo urebye ibirimo kubera ku isi byinshi biteye ubwoba.Turusheho gushaka imana,twe kwibera gusa mu gushaka iby’isi,kugirango tuzarokoke kuli uwo munsi uteye ubwoba cyane nkuko Yoweli igice cya 2,umurongo wa 11 havuga.