Kuwa 23 Gicurasi 2023, Perezida Felix Tshisekedi, yagiranye ikinganiro kuri telefone na Antony Blinken Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ushinzwe ububanyi n’amahanga.
Nyuma y’iki kiganiro ,Ibiro bikuru by’Ubunyamabanga bwa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika bushinzwe ububanyi n’amahanga, bwatangaje ko mu by’ingenzi Antony Blinken yaganiye na Perezida Tshisekdi, harimo gusaba Ubutegetsi bwa DR Congo , kubahiriza amahame ya Demokarasi nyuma yaho Polisi ya DR Congo, iheruka kwibasira Abatavuga rumwe n’Ubutegetsi bwa Perezida Tshisekedi .
Antony Blinken , yabwiye Perezida Felix Tshisekedi, ko Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zitashimishijwe n’imyitwarire ya Polisi ya DR Congo mu kwibasira no guhutaza abatavuga rumwe n’Ubutegetsi ,ubwo bari mu myigagarambyo yabaye kuwa gatandatu w’icyumweru gishize mu murwa mukuru Kinshasa.
Anthony Blink, yibukije Perezida Felix Tshisekedi ,ko Abanye congo bafite uburengenzira bwo kugaragaza ibitekerezo byabo n’ibibashishikaje muri politiki n’imiyoborere ya DR Congo .
Ati:” Ubwo ni uburengenzira bw’ibanze bw’Abanye congo kandi ni ishingiro rya Demokarasi . Dushigikiye Uburenganzira bw’Abaturage ba DR Congo mu kugaragaza ibibashishikaje n’ ibitekerezo byabo ku miyoborere na Politiki ya DR Congo binyuze mu myigaragambyo ituje.”
Umunyamabanga mukuru wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ushinzwe ububanyi n’amahanga,yakomeje avuga ko, igihugu cye(USA) gifite ubushake bwo gushyigikira no gutera inkunga amataro atarimo uburignya ateganyijwe muri DR Congo mu mpera z’uyu mwaka wa 2023.
Kuwa 20 Gicurasi 2023, Abatavuga rumwe n’Ubutegetsi muri DR Congo barimo abashigikiye Moise Katumbi, Martin Fayulu n’abandi , bakoze imyigaragambyo yo kwamagana Ubutegetsi bwa Perezida Felix Tshisekedi mu murwa mukuru Kinshasa, ariko Polisi y’iki gihugu ibahukamo irabakubita bamwe barahahakomerekera bikomeye harimo n’abana bato bari munsi y’imyaka 18.
Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, zasabye Ubutegetsi bwa DR Congo, guta muri yombi abashinzwe umutekano bagize uruhare muri ibyo bikorwa bagashyikirizwa ubutabera kugirango babiryozwe, yongera ho ko ibyo kwibasira abatavuga rumwe n’ubutegetsi muri DR Congo bigomba guhagarara.
Claude HATEGEKIMANA
Rwandatribune.com