Leta Zunze Ubumwe za Amerika zifite lmpungenge ko u Bushinwa bushobora guha intwaro u Burusiya zo kwifashisha mu rugamba buhanganyemo na Ukraine, Ni mu gihe ibindi bihugu byahagaritse guha ibyo bihungu inkunga y’intwaro bivuga ko iyi ntambara izarangizwa n’ibiganiro aho kuba ibikoresho by’intambara.
Umunyamabanga wa Amerika ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Antony Blinken, yavuze ko amakuru yizewe ahari agaragaza ko hari ubufasha sosiyete zo mu Bushinwa zatangiye guha u Burusiya mu bijyanye n’intwaro. Ariko U Bushinwa bwahise bwamaganira kure ibyo birego, buvuga ko nta bufasha na bumwe bwa gisirikare u Burusiya bwigeze bubasaba.
Yakomeje asobanura ko iyo myitwarire Amerika itazayirebera, ndetse ko u Bushinwa bushobora gufatirwa ibihano, kuko ibi bihugu bikenewe kungwa cyane ko abaturage bo muri Ukraine benshi baguye muri iyo ntambara, ibikorwa remezo byaho byarangiritse .
Hakenewe icyarangiza iyo ntambara kandi si intwaro ahubwo n’ibiganiro bihuza Ukraine n’uBurusiya
U Bushinwa bwakomeje buvuga ko nta bufasha na bumwe bwigeze buha igihugu cy’uburusiya ko ahubwo izo ari inkuru z’ibihuha bitagira aho bishingiye.
Amerika ivuga ko u Bushinwa niburamuka butanze intwaro kuri Ukraine, bizashyira mu kaga umubano w’ibigugu byombi.
Urugamba Uburusiya buhanganyemo na Ukraine rukomeje gufata indi ntera kuko kugeza ubu bari kurwanira mu mujyi wa Bukhmant.
Kugeza ubu Amerika hari sosiyete y’Abashinwa yafatiye ibihano bishinjwa gutanga amakuru y’icyogajuru yifashishwa n’umutwe wa Wagner Group.
Mukarutesi Jessica