Mu ntambara uburusiya buri kurwanamo n’igihugu cya Ukraine, intambara imaze amezi agera kuri 5, uburusiya bukomeje gufata tumwe mu duce tugize Ukraine gusa Leta zunze ubumwe z’ Amerika ziyemeje koherereza Ukraine izindi ntwaro zifite agaciro ka miriyari y’amadolari kugirango ibashe gukomeza kwirwanaho muri iyi ntambara.
Ibi byatangarijwe mu kiganiro Perezida Joe Biden yagiranye na Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, kuri telefone.
Yamubwiye ko muri izo ntwaro hazaba harimo bya muzinga, intwaro zo guhagarika ibitero by’umwanzi, roketi zigezweho hamwe n’amasasu kugira bahangane n’Uburusiya bufite intwaro zarutura.
Perezida Biden yavuze kandi ko Amerika igiye koherereza Ukraine imfashanyo ingana na miliyoni 225 z’amadolari yo gufasha abaturage bayo.
Aya mafaranga azavamo amazi yo kunywa, imiti, ibyo kurya, hamwe n’amafaranga azahabwa imiryango kugira ngo yikenuze mu by’ibanze nkenerwa mu buzima bwa buri munsi.
Izi mfashanyo zitangajwe mu gihe Minisitiri w’Ingabo z’Amerika, Lloyd Austin, yabonaniye i Buruseli mu Bubirigi n’abandi ba Minisitiri bagenzi be b’ingabo b’ibihugu birenga 45 byahaye intwaro Ukraine.
Ubwo yatangizaga ibi biganiro, Minisitiri Austin yavuze ko ibihugu byo mu burengerazuba byiyemeje gukora ibirenze mu gufasha Ukraine kwivuna umwanzi.
Iyi nama ije mu gihe Abasirikare b’Uburusiya bongereye ingufu mu gushaka kwigarurira umujyi wose wa Sievierodonetsk, uri mu ntara ya Donbas, aho Uburusiya bwavuze ko ariho hantu nyamukuru bukeneye kwigarurira mu rugamba burimo muri Ukraine.
Iyi ntambara imaze guhitana imbaga itabarika y’inzirakarengane, yanangije byinshi mu bikorwa remezo byo muri Ukraine, ingaruka z’iyi ntambara Kandi zakwiriye hose ku isi kuko ibiciro by’ibiribwa hamwe n’ibikomoka kuri Peterori byiyongereye kuburyo burenze urugero.
Umuhoza Yves