Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu Amnesty International, uravuga ko ifatwa n’ifungwa rya Fabien Banciryanino wahoze ari umudepite mu Burundi, n’ibyo aregwa byo kwigomeka, gusebanya no guhungabanya umutekano, bigaragaza ko ubutegetsi buriho mu Burundi butihanganira Abatavuga rumwe nabwo.
Uwo muryango urasaba Leya y’Uburundi kurekura uwo munyapolitike utavuga rumwe na yo vuba na bwangu kandi nta mananiza niba ibyo aregwa bishigiye ku magambo yavuze.
Amnesty International ivuga ko ibyo barega Fabien Banciryanino bishingiye ku magambo yavuze ari umudepite hagati ya 2015 na 2020 kandi mu busanzwe ayo magambo yagombye kuba atayakurikiranwaho kuko yari afite ubudahangarwa ahabwa n’itegeko.
Mu kwezi kwa kabiri 2020, Banciryanino yarwanyije iyimikwa rya Pierre Nkuruniza nk’umurinzi w’ikirenga wo gukunda igihugu. Yavuze ko ku butegetsi bwe bwamaze imyaka 15 habaye ubwicanyi bwinshi mu gihugu. Yandikiye umushinjacyaha wa Bubanza amusaba gukora iperereza ku bantu 21 baburiwe irengero kuva mu mwaka wa 2016.
Fabien Banciryanino yatumijwe mu iperereza taliki 2 z’ukwa cumi afungurwayo kugeza taliki 8 ubwo yagezwaga imbere y’umucamanza kuri parike ya Ntahangwa i Bujumbura. Nyuma y’igihe kirekire cy’iburanisha ryabereye mu muhezo umucamaza yategetse ko akomeza gutabwa muri yombi bahita bamujyana muri gereza ya Mpimba.
Amnesty international iravuga ko ifatwa rye rigaragaza ipfukiranwa ry’uburenganzira bwa muntu kandi ritanga ubutumwa ko umuntu wese ubuharaira ari mu kaga hatitawe ku wo ari we. Uwo muryango uravuga ko ifungwa rya Banciryanino ryateye iyoyoka ry’icyizere ko ubutegetsi bwa Perezida Evariste Ndayishimiye bushobora gukemura ibibazo by’uburenganzira bwa muntu no guhuriza Abarundi ku ntebe y’ibiganiro.
Mwizerwa Ally