Amaraso ni amatembabuzi atwara umwuka mwiza (Oxygen) n’intunga mubiri ku mutima ,ibihaha mu ngingo zitandukanye ,imikaya ni bindi bice by’umubiri ariyo mpamvu iyo uhuye n’ikibazo cyo kuvura amaraso bivamo uburwayi bukomeye.
Gutembera neza kw’amaraso byongera umwuka mwiza ndetse n’intungamubiri bigera mu bice by’umubiri bitandukanye . ibiribwa umuntu yarya bigira ingaruka mu mitemberere y’amaraso, ushobora kurya ibitera gutembera kw’amaraso.
Mugihe hari n’ibindi wakora kugirango amaraso akomeze kugenda neza, harimo nko gukora siporo ,kunywa amazi ahagije burimunsi, kugira ibiro biringaniye ,kwirinda kunywa itabi ,byose byongera imitemberere ya maraso, indyo nziza n’imyitwarire myiza bigabanya ibyago byo kuvura kw’amaraso.
Bimwe mu biribwa bigabanya ibyago byo kuvura kw’amaraso ni ibi.
1.Tungurusumu
Tungurusumu ikize ku cyinyabitabire cyiza cyitwa allicin, gifasha imitsi itwara amaraso kwirekura (relax). Abantu bakunze kurya tungurusumu bagira amaraso atembera neza mu mutima ndetse no mu mubiri.
Iyo amaraso atembera mu buryo bworoshye mu mutima ,ibi bigabanyiriza imvune umutima ,umuvuduko w’amaraso uragabanuka mu gihe umutima utavunwa no kohereza amaraso.
- Epinari
Mu gihe ufite ikibazo cy’umuvuduko w’amaraso ,shaka epinari uruboga rwatsi rukize kuri nitrete . umubiri w’a muntu uhindura nitrate mo nitric oxid ifasha imitsi kwaguka igatwara amaraso neza kandi mu buryo bworoshye ,ubushakashatsi bwagaragaje ko kurya epinari bifasha imijyana (arteries) kwirekura (flexible) bigabanya umuvuduko w’amaraso.
- Tangawizi
Santé plus mag ,itangaza ko abantu benshi baziko tangawizi ifasha mu igogora ,kuvura ikirungurira no kugabanya isesemi , ariko inafasha mu mitemberere y’amaraso kuko nay o ifasha mu kwagura imitsi igendamo amaraso bikagabanya umuvuduko w’amaraso.
- Turmeric
Turmeric ni ikirungo gifite ibara ry’umuhondo gikunze gukoreshwa mu gutegura amafunguro , iki kirungo kivana ibara ryacyo ry’umuhondo wa zahzbu ku kinyabutabire cyibamo cyitwa curcumin.
Curcumin yongera ingano ya nitric oxide ,ituma imitsi y’amraso yaguka .igihe imitsi yagutse ,amaraso atembera byoroshye akagera ku mutima ,ubwonko imikaya ,n’izindi ngingo.
Jessica Umutesi