Mu bihe bitandukanye mu nama zitandukanye zagiye zihuza umukuru w’igihugu cy’u Rwanda Perezida Paul Kagame ndetse n’abayobzi batandukanye mu nzego za Leta, hakunze kumvikanamo amagambo asa naho asekeje ubwo Perezida Paul Kagame yabaga ahagurukije umuyobozi mu rwego runaka ,amusaba ibisobanuro kubyo atabaga yumva cyane ,bisa nkaho byabaga bitaragenze neza, maze mu kumusubiza abo bayobozi nabo bagasa nkaho bamwizeza ibitangaza mbese ugenekereje neza ukabona ko ibyo ibintu bitakunda.
1. Meya wa Musanze Nuwumuremyi Jeaninne yemereye Perezida ko agiye kugarura igihe cyatakaye
Muri 2020 ubwo bari mu nama bamurika Uturere twesheje imihigo Akarere ka Musanze kaje ku mwanya wa 27, ibintu bitari bimenyerewe Perezida yahagurukije Meya wa Musanze amubaza impamvu badakora neza maze Umuyobozi amusubiza ko bagiye kwikosora bagakora neza Perezida wa Repubulika Paul Kagame,amubajije ati :kuki mudakora neza nka mbere mwabaye iki? Ati :ese ubundi igihe mwataye cyo kare bizagenda bite? Maze Meya nawe mu kumusubiza Ati :igihe nacyo tuzakigarura Nyakubahwa,iyi nvugo yatangaje benshi cyane ko umufaransa yavuze ati;igihe cyatakaye ntikigaruka.
2. Mutakwasuku Yvone ubwo yari Meya wa Muhanga yavuze ko azahindura Nyabarongo urubogobogo
Muri Werurwe 2015, ubwo Perezida wa Repubulika yajyaga gutaha ku mugaragaro urugomero rwa Nyabarongo I, uwari Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Madamu Yvonne Mutakwasuku yahigiye imbere ya Perezida Kagame ko azasubira gusura aka Karere ka Muhanga agasanga amazi y’umugezi wa Nyabarongo yarahindutse urubogobogo.
Ni ibintu byasekeje abantu benshi cyane, atari uko batekerezaga ko atabishobora, ahubwo kuko bo biyumvishaga ko bitashoboka
3. Uwari Meya w’Akarere ka Rutsiro Byukusenge Gaspard yabwiye Perezida Kagame ko agiye gukaza amarondo mu rwego rwo guhangana n’inkuba!
Muri Kamena 2016, uwari Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro Byukusenge Gaspard yabwiye Perezida wa Repubulika Paul Kagame wari wasuye ako Karere ko mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’ inkuba zikomeza gutwara ubuzima bw’abaturage b’ako karere, Ubuyobozi bwafashe ingamba zo gukaza amarondo.
Ibi nabyo biri mu byasekeje benshi, bibazaga uburyo kurara irondo byakumira inkuba gukubita abantu.
4.Meya wa Gakenke nawe yavuze ko nta muturage uzongera gupfa kuko bagiye gukaza umutekano.
Mu karere ka Gakenke, Umuyobozi Bwana Nzamwita Deogratias,wigeze kuvuga ko bagiye gushyira imbaraga nyinshi mu ngamba zo kubungabunga umutekano, kuburyo nta muturage wo muri ako karere uzongera gupfa.
Hari nyuma y’uko ibiza byari bimaze iminsi bihitanye ubuzima bw’abaturage ndetse bikanabasenyera inzu, bitaretse no kwangiza imyaka n’ibindi bikorwa remezo.
Ni imvugo nayo abantu bafashe nk’urwenya, kuko n’iyo wacunga umutekano gute ntibyabuza abantu gupfa kuko ibitera urupfu mu bantu ari byinshi kandi harimo n’ibadashobora kwirindwa.
Bwana Nzamwita Deo Meya w’Akarere ka Gakenke ati:nzakaza umutekano k’uburyo nta muturage uzongera gupfa
5. Guca inzererezi muri Kigali mu cyumweru kimwe
Umwe mu bayobozi bakuru muri Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, yigeze kuvuga ko mu cyumweru kimwe gusa abana bose b’inzererezi bazaba bacitse mu mihanda yo mu mujyi wa Kigali.
Ni nyuma y’uko mu gace k’ahitwa Nyabugogo, hari ikibazo cy’abana b’inzererezi bari barahawe izina rya “Marines”, bategaga imodoka bakaziba ibyo zitwaye naho abanyamaguru bakabambura ibyo bafite.
Ni imvugo nayo yagarutsweho cyane n’abantu batandukanye, bibaza niba koko byashoboka ko umujyi wa Kigali washiramo abana b’inzererezi mu gihe cy’icyumweru kimwe gusa.
Uwimana Joselyne
Ikinyoma cyuzuye. Mayor Byukusenge nta na hamwe yigeze avuga ibyo mumuhimbira by’inkuba