Mu buzima busanzwe kugirango urukundo rusugire usabwa kuruvomerera amanwa n’Ijoro, bimwe mubyo ushobora gukora rero harimo ibiganiro byiza byuzuye amagambo y’urukundo.
Amwe mu magambo tugiye kubabwira ni ayo ushobora kubwira umukunzi wawe mbere yo kuryama kugirango arare neza.
Amwe muri ayo magambo ni aya akurikira:
1.Nanga ko bwira kuko mbangiye kumara amasaha 8 ntari iruhande rwawe.
2.Igitanda cyanjye kibereye aho kubera udahari.
3.Sinjye urota bukeye nkaza kukureba.
4.Nizereko inzozi zawe ziraba ziryoshye nkawe.
5.Nukuri kw’Imana ntabwo ijoro ryanjye riba ryiza nk’igihe turi kumwe.
6.Mbega iyo uza kuba uri hano nko nguhobere weeee !!!!!!!!!
7.Kugutekereza bigiye gutuma ndarana akanyamuneza ijoro ryose.
8.Sinjye uzarota umunsi ugeze nkajya nguhobera ijoro ryose turi kumwe.
9.Ni wowe wanyuma ntekereza mbere yo kuryama rukundo.
10.Kuryama udahari ni nk’igihano nahawe.
11.Mu gitondo ndashaka kukubona hano ngikanguka.
12.Maze n’amashuka yanze gushyuha.
13.Aho gushaka ibitotsi ndimo kubara impamvu ngukunda.
14.Umusego wanjye wahindutse wowe kwihangana byanze.
15.Beby ! Irijoro ndakubona mu nzozi.