Mu mirwano ihanganishije igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) n’umutwe wa M23, iki gisirikare cya Leta gikomeje kuhatesekera kibura bamwe mu basirikare bacyo bagwa ku rugamba umusubirizo.
Ni amafoto yagaragaye nyuma y’urugamba rumaze iminsi rubera mu bice byo mu nkengero za Sake, aho FARDC yagerageje kwirwanaho yanga ko itsimburwa na M23 ngo iyifatanye uyu mujyi.
Gusa nubundi ntibabujije uyu mutwe wa M23 gufata bimwe mu bice bya Sake ariko ntibigumane kuko wahise ubishyikiriza ingabo z’umutwe w’Akarere ka Afurika y’Iburasirazuba ziri mu butumw amuri Congo.
Abasirikare benshi ba FARDC babaga bagiye guhangana n’umutwe wa M23, ibyabo ntibyarangiraga neza kuko bamwe bahasigaga ubuzima, abandi bagakomereka.
Ni kenshi hagiye hagaragara amafoto ya bamwe mu basirikare ba FARDC ndetse n’abarwanyi bo mu mitwe ifasha iki gisirikare, babaga baguye ku rugamba ndetse n’ibikoresho byabo nk’intwaro zafatwaga.
Hongeye kugaragara amafoto y’abasirikare ba FARDC bapfiriye mu murima aho babaga baracukuye indaki zo kurwaniramo ariko M23 ikabakubita imboni ikabarasiramo.
RWANDATRIBUNE.COM
Aba ni ba FDLR na Nyatura ! Yego ba Katanyama ntakigenda ku RUGAMBA ariko niyo apfuye ubonako nibura yigeze gukora ku mushahara !!! Naho iyo mirambo murabonako nubwo bambaye gisirikare ariko ni ingegera cyangwa imihirimbiri !