Itangazo rukangurura abantu kwinjira muri RDF ritangira rimenyesha “Abanyarwanda bize mu mashuri ya Technical Secondary Schools (TSS) bifuza kwinjira mu Ishuri Rikuru rya Gisirikarare, ko na bo bashobora kwiyandikisha ku Turere no ku Mirenge,” rikavuga ko kwiyandikisha bizatangira kuva tariki 01 kugeza ku ya 12 Werurwe 2024.
Iri tangazo rigaragaza ibisabwa kuri aba bifuza kwiga mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare, n’amashami bazigamo muri iri shuri nka Computer Engineering, aho bagomba kuba baragize nibura amanota 45 mu mashami ya Software development-SOD, Software Programming and Embedded Systems-SPE na Networking-NET.
Naho abifuza kuziga kuri Mechanichal Engineering, bagomba kuba na bo baragize nibura amanota 45, mu ishami rya TVET rya Mechanical Production Technology-MPT.
Iri tangazo rikomeza rivuga ko “abahamagawe ni abasore n’inkumi” bagomba kuba ari Abanyarwanda, kuba bafite imyaka 18 batarengeje 21, no kuba bararangije amashuri atandatu yisumbuye, ndetse ko abazatsinda ibizamini by’ijinjora bazakora ibizamini bibahesha kwiga muri Kaminuza y’u Rwanda.
Bagomba kandi kuba bafite “ubuzima buzira umuze, kuba utarigeze uhamwa n’icyaha, kuba udakurikiranyweho icyaha, kuba utarirukanywe burundu mu kazi ko mu butegetsi bwa Leta keretse warakorewe ihanagurabusembwa.”
Iri tangazo risohotse nyuma y’ibyumweru bibiri, RDF ishyize hanze irindi ryahamagariraga abifuza kwiga mu mashami atandukanye arimo ay’ubumenyi nka General Medecine, bo batangiye kwiyandikisha tariki 13 Gashyantare kugeza ku ya 11 Werurwe 2024.
Mucunguzi Obed
Rwandatribune.com
Excellent web site you have here.. It’s hard to find high quality writing like yours these days.
I truly appreciate people like you! Take care!!
how much is advair in mexico