Ikigo gikora Ubushakashatsi kuri Covid-19, Krisp, cyatangaje ko cyatahuye ubundi bwoko bushya bw’agakoko ka Coronavirus, bwasanzwe mu bagenzi batatu baturutse muri Tanzania bagana muri Angola.
Krisp ni cyo kigo cya mbere cyavumbuye ubwoko bushya bwa Coronavirus muri Afurika y’Epfo ndetse kinakora ubushakashatsi bwerekanye ko ubwo bwoko bwandura bukanica vuba ndetse ko bushobora kudakingirwa n’inkingo.
Umuyobozi w’icyo kigo, Tulio de Oliveira, yavuze ko ubu bwoko bwavumbuwe mu bagenzi baturutse muri Tanzania ari bwo bwoko bwihinduranyije kurusha ubundi bwose bumaze kuvumburwa ndetse bukaba buturuka ku bwoko bwa mbere bwa Coronavirus bwagaragaye mu Bushinwa mu ntangiriro z’icyorezo.
Ubushakashatsi bwatangiye kugira ngo ubukana bw’ubu bwoko bumenyekane, gusa De Oliveira yavuze ko “iyi ari inkuru mbi ku Mugabane wa Afurika udafite uburyo buhagije bwo gukora amasuzuma ku cyorezo cya Covid-19”.
Uyu mushakashatsi kandi yanasabye ko Tanzania igomba gukurikiranwa, kuko ishobora kuba intandaro yo gukwirakwiza ubwoko bushya bw’iki cyorezo, na cyane ko nta makuru ahari agaragaza uko cyifashe imbere mu gihugu.
Yagize ati “Ibi bikwiye kuba umuburo ku buyobozi bwa Tanzania, bugatangira gukurikirana iby’iki cyorezo mu baturage.”
Amakuru avuga kuri ubu bwoko bushya bwa Covid-19 yamaze gushyikirizwa Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS.
Tanzania nyuma yo gupfa kwa Nyakwigendera Magufuri bamuherekeza nibindi bijyanye nabyo handuriye umubare udasanzwe nkurikije uko baribirundanyije. Gusa gusuzugura icyorezo nibibi abandi ngo Tanzania niyo ikunda abaturage bayo ngaho mujye mwumva ingaruka zo kutumva.