Mu kiganiro yagiranye na Ligia Anjos intumwa ya radiyo mpuzamahanga y’Abafaransa RFI muri Angola ejo kuwa 1 Werurwe 2023, Perezida Joao Lourenco wa Angola yemeye ko yagiranye ibiganiro n’ubuyobozi bwa M23 kuwa 28 Gashyantare 2023.
Perezida Joao Lourenco ,yakomeje abwira Ligia Anjos ko kuganira n’abayobozi ba M23, ari inshingano zahawe igihugu cye mu myanzuro yafatiwe mu nama ya AU iheruka guteranira i Addis Abeba muri Ethiopia, mu rwego rwo gusaba uyu mutwe kubahiriza umwanzuro wo guhagarika intambara no gusubira mu birindiro byawo bya kera biherereye mu gace ka Sabyinyo.
K’urundi ruhande ariko, Perezida wa Angola yongeye gushimangira ko ibice M23 igomba kuvamo, bitazajya mu maboko ya FARDC ahubwo ko bizajya mu bugenzuzi bw’ingabo z’umuryango wa EAC.
Yongeyeho ko ingabo za Kenya zamaze kugera mu Burasirzuba bwa DRC kandi ko zatangiye icyo gikorwa ,ndetse ko bazakoresha uko bashoboye iza Uganda, Uburundi, Sudani y’Epfo na Tanzaniya nazo zigakora nk’ibyo.
Perezida Lourenco, yakomeje avuga ko ari gukorana n’ibindi bihugu byo mu karere kugirango imirwano ihagarare no kureba uko abarwanyi ba M23 basubizwa mu buzima busanzwe.
DRC yo ibibona ite?
Mu gihe Perezida wa Angola avuga ko uduce M23 igomba kuvamo tuzakomeza kugenzurwa n’ingabo za EAC, Ubutegetsi bwa Kinshasa n’Abanye congo babushigikiye siko babibona.
Aba, bavuga ko utwo duce twagakwiye kugenzurwa na FARDC ndetse ko ibihabanye n’ibyo, ari ukwambura DRC ubusugire bwayo.
Ubutegetsi bwa Kinshasa kandi,bwakunze kuvuga ko kuba ingabo za EAC arizo zishaka kugenzura uduce M23 ivuyemo ,byaba ari nko kurema igihugu mu kindi ndetse ko bikubiye mu mugambi wo gufasha uwo mutwe gushyira mu bikorwa icyo bise”Balkanisation(gucamo DRC ibice).
Ubutegetsi bwa DRC, busanga izi ngabo za EAC zidakwiye guhagarara hagati ya M23 na FARDC cyangwa se kurema icyo bise “zone tampo” ahubwo ko zagakwiye gufasha FARDC kugaba ibitero kuri uwo mutwe, mu rwego rwo kuwuhashya no kuwirukana k’ubutaka bwa DRC nta yandi mananiza.
Mu gihe Perezida wa Angola agaragaza ko ikibazo cya M23 kigomba gukemuka hashingiwe ku myanzuro ya Nairobi,Luanda n’iheruka gufatirwa mu nama ya AU, ubutegetsi bwa DRC bwo bwamaze kwerura buvuga ko butazigera na rimwe bugirana ibiganiro na M23 ahubwo ko buzakomeza kurwana kugeza buwutsinze.
Imyumvire y’Abategetsi ba DRC ariko ,ikomeje gusa nihabanye cyane n’iyabandi bayobozi b’ibihugu byo mu karere n’imiryango mpuzamahanga itandukanye ,dore ko bakomeje gusaba iki gihugu kwemera ibiganiro na M23 mu gihe abategetsi bacyo bo bagaragaza ko bahisemo inzira y’intambara.