uRwanda na Congo-Kinshasa bageze ku masezerano ahamye yo gusenya umutwe wa FDLR?
U Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuri uyu wa Gatandatu byongeye guhurira i Luanda muri Angola, mu nama yigaga ku bibazo by’umutekano mu burasirazuba bwa RDC.
Ku ruhande rw’u Rwanda iyi nama yitabiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga ndetse n’Ubutwererane, Amb Olivier Nduhungirehe; mu gihe RDC yari ihagarariwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Thérèse Kayikwamba Wagner.
Iyi nama kandi yanitabiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Angola, Amb. Tete Antonio,Umuvugizi wa Leta ya Kinshasa Bwana Muyaya Katembwe yabwiye Radio Urban FM ikorera mu mujyi wa Kinshasa ko mugenzi we Minisitiri w’ububanyi n’amahanga Madame Thérèse Kayikwamba Wagner yaraye asinye amasezerano y’amahoro agamije kurandura umutwe wa FDLR ndetse n’ahazaza ha M23 gusa Bwana Muyaya akaba yirinze kuvuga byinshi ku ngingo ya M23.
Bwana Muyaya yashimangiye ko FARDC igomba gutangira kurasa FDLR ikaburwa intwaro igasubizwa mu Rwanda,kandi ko ingabo za Leta zizafatanya n’izindi ngabo z’Akarere atavuze amazina,nubwo bimeze bityo uruhande rw’uRwanda cyangwa Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Congo ntacyo iratangaza kuri aya makuru.
Gahunda yo gusenya uyu mutwe yari yanateguriwe i Rubavu mu mpera za Kanama, ubwo abakuriye ubutasi mu bihugu by’u Rwanda, RDC na Angola bahuriraga mu mujyi wa Gisenyi.
Mwizerwa Ally
Rwandatribune