U rwego rushinzwe iperereza muri DRC, rwataye muri yombi Jimmy Shukrani Bakomera umunyamakuru w’ijwi ry’Amerika rumukekaho gukorana n’Umutwe wa M23
Umunyamakuru Jimmy Shukrani Bakomera, yatawe muri yombi mu gace ka karuba muri teritwari ya Masisi ejo kuwa 16/gashyantare 2023 ,nyuma yo gukekwaho gukorana bya hafi na M23.
Ubwo yari akimara gutabwa muri yombi , uyu munyamakuru yahise yoherezwa muri kasho yo mu mujyi wa Goma.
Umwe mu banyamakuru bakorera muri uyu mujyi utashatse ko dushyira hanze amazina ye ku mpamvu z’uutekano we ,yabwiye Rwanda tribune ko ibyaha bishinjwa mugenzi wabo ari ibinyoma bishingiye ku makuru y’ibihuha.
Avuga ko ku munsi wejo ,Jimmy Shukrani yagiye i Karuba gutara inkuru ijyanye n’iyandikwa ry’abazitabira amatora muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, hanyuma agahita atabwa muri yombi n’inzego zishinzwe iperereza ANR ndetse ko ashobora kujyanwa I Kinshasa abeshyerwa gukorana na M23.
Ku mbuga nkoranyambaga, abanyamakuru bakorera mu mujyi wa Goma bakomeje kwamagana ifungwa rya mugenzi wabo, bavuga ko bigamije gucecekesha itangazamakuru ku mugaragaro.
Aba banyamkuru. bongeraho ko kuva intambara yakwaduka hagati ya Leta n’umutwe wa M23 ,abanyamakuru bahohoterwa n’uruhande rwa Leta abandi bagafungwa bazira amaherere.
Bongera ho ko ,umunyamakuru uhirahiye akavuga ibyo igisirikare kidashaka ahimbirwa gukorana na M23 akisanga muri gereza.
MUKARUTESI JESSICA